Izi nyamaswa zirimo Ibirura byo muri Etiyopiya, Ibirura by’umutuku, Ibisamagwe, Intare, Urutarangwe zikaba zimaze kuyoyoka ku Isi nyuma y'uko ubutaka zabagaho bwigaruriwe n'abantu. Abashakashatsi bavuga ko kugarura izi nyamaswa ku butaka bwahoze ari ubwazo ari imwe mu ngamba zatuma zidacika burundu.

Nk’uko inkuru ya BBC ibivuga, ubushakashatsi bwakozwe na Christopher Wolf afatanyije na William Ripple bo muri kaminuza ya Oregon bwagaragaje ko mu bwoko 25 bw'inyamaswa z'inkazi bakoreyeho ubushakashatsi zatakaje ibyanya byazo zari zifite mu myaka 500 ishize.

Ibi bisobanura ko kugira ngo izi nyamaswa zidacika bizasaba ko abantu bazigirira impuhwe bakaziha bumwe mu butaka bwo kubaho ndetse ibi bikazafasha mu gutuma ibi biremwa bidacika ku isi ndetse no kurengera ibidukikije nk'uko bakomeza babivuga.

Aba bashakashatsi bavuga ko izi nyamaswa zatuzwa mu duce tudatuwemo n'abantu benshi, tudakorerwamo ubuhinzi n'ubworozi cyane. Ibyifuzo by'aba bashakashatsi bigiye mu bikorwa bishobora gutabara izi nyamaswa zisigaye ari mbarwa ku Isi.

Ibirura byo muri Ethiopia biri mu nyamaswa ziri mu marembera
Ibirura byo muri Ethiopia biri mu nyamaswa ziri mu marembera