Abacungamari ba Kaminuza bavugwa ho kudafasha abarimu mu bushakashatsi bwabo mu buryo bw’amikoro babashinja gutegura imishinga yabo nabi.

Uku kwitana ba mwana kwigaragaza muri za kaminuza hafi ya zose, zaba izigenga ndetse n’iza Leta; ni kimwe mu biri kuganirwaho na kaminuza 11 z’imbere mu gihugu n’izindi eshanu zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka Jomo Kenyatta yo muri Kenya na Makerere yo muri Uganda.

Iyi nama yateguwe na Kaminuza ya UNILAK yo mu Rwanda ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri. Ikibazo cy’abarimu bijujutira ubugugu burangwa mu bacungamari ba za kaminuza, badakozwa ibyo kurekura amafaranga yakabaye ashorwa mu bushakashatsi ni kimwe mu biri gushakirwa umuti.

Abashinzwe igenamigambi n’icungamutungo bashyira mu majwi abarimu ko muri bo abenshi ari ba ‘banza uyampe’, mbere y’ikindi gikorwa cyose kijyanye n’ubushakashatsi.

Ushinzwe gukurikirana imishinga n’ishyirwa mu bikorwa ryayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Enock Niyondamya, yavuze ko bamwe mu bashakashatsi bibwira ko kaminuza zizabaha amafaranga yo gukoresha.

Ati “Ndanenga abantu bumva bagomba gushyira imbaraga mu bushakashatsi ari uko bahawe amafaranga mbere y’uko butangira, banayahabwa ntumenye aho banyuze, ugasanga hajemo kunanizanya hagati y’abarimu n’abakozi bashinzwe gucunga imari muri za kaminuza”.

Yanaboneyeho guhishurira abari aho ko n’ubwo ubushakashatsi buhenda cyane, imari ibugenerwa ntaho ihuriye n’ubushobozi bwa za kaminuza, ko ahubwo hari ibigo mpuzamahanga bihora byiteguye gutera inkunga ubushakashatsi bw’ababyifuza, ariko ikibazo nyamukuru kikaba gutegura nabi inyandiko z’ubusabe bw’izo nkunga.

Ati “Nk’ubu hari ubwo umuntu atanga umushinga we muri ibyo bigo nterankunga, bikaza gusanga amazina y’abo bazafatanya ntibazwi ku rwego mpuzamahanga, nyamara iyo bafatanyije ari benshi kandi baturuka muri kaminuza zitandukanye, hari ubwo amwe mu mazina yabo ahesha amahirwe wa mushinga.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari n’ubutegetsi muri UNILAK, Richard Niyonkuru, yavuze ko n’ubwo ubushakashatsi mu Rwanda bwanenzwe ko bukorerwa mu masomero, ntibugere mu baturage hakiri ikibazo cyo kutagira amafaranga ahagije abugenerwa muri za kaminuza.

Yatanze igitekerezo cy’uko hakwiriye kujyaho ikigega cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi.

Ati “Ikigega kihabaye, abashakashatsi turabafite, ariko n’amafaranga yitwa ko ajya muri za kaminuza agenerwa ubushakashatsi azitirwa n’inzira ndende abashinzwe imari baba bashaka ko anyuzwamo, abashakashatsi rero bagashinjwa kutayakoresha, kandi nyamara ahubwo yaragejeje igihe cyo kuboneka icyari kigambiriwe gukorwaho ubushakashatsi cyararangiye”.

“Umushakashatsi aba ashaka kunyaruka, akajya mu baturage byihuse, kandi ubushakashatsi iyo butinze gukorwa, hari ubwo igihe ibizabuvamo bitakaza umumaro, bigaca intege abakabukoze”.

Ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Gasingirwa Marie Christine, asanga abashakashatsi bakoze inyigo z’ibyo bazakora neza, byakwihutisha ubufasha bakenera bikaba byakuraho akayabo igihugu cyajyaga gitanga ku banyamahanga.

Ati “Umuntu umubaza impamvu adakora ubushakashatsi, ati nta mafaranga ahari, amafaranga yaza ati nta mwanya, nko gushaka kwirengera iteka, rero bisaba kumaramaza uzi icyo ushaka kugeraho”.

Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje ko igenerwa ingengo y’imari na Banki y’Isi, mu gihe izindi zigenga nta n’ifaranga na rimwe zihabwa.

Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza ya UNILAK, Hakizimana Emmanuel, uri mu bitabiriye iyi nama yagize ati “Kaminuza zigenga zibonye amafaranga nkariya Kaminuza y’u Rwanda imaze kutwereka byadufasha, gusa n’inzira zo kuyageraho zikoroshywa, icyo gihe ikibazo kiri mu bushakashatsi cyakemuka”.

Yakomeje agira ati “ Ariko kandi [abashakashatsi] n’abo bari muri kaminuza za leta usanga bakora bakanigisha mu zacu zitwa ko zigenga, urumva ko rero twese dufite ubushobozi, kuko dukoresha abakozi umuntu yavuga ko ari bamwe, ariko ikibazo kigatandukanira mu kubona uburyo n’amafaranga nka kuriya wabibonye kuri Kaminuza y’u Rwanda”.

Mu 2012 mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’ukwezi bwashyizeho ikigega kizajya gitera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi n’imishinga ishobora kubyara umusaruro ku nyungu rusange.

Icyo gihe byatangajwe ko u Rwanda ku bufatanye na Komisiyo y’ubukungu ya Loni ishinzwe Afurika, iki kigega kizajya gitera inkunga ubushakashatsi, cyatangiranye umutungo w’ibanze wa miliyoni 375 Frw.

Ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y'Uburezi,Dr Christine Gasingirwa,aganira n'itangazamakuru
Ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y'Uburezi,Dr Christine Gasingirwa,aganira n'itangazamakuru
Iyi nama ku bushakashatsi n'imari ibugenerwa iteraniyemo abagera kuri 28 baturuka muri za kaminuza 11 z'imbere mu gihugu n'izindi eshanu zo mu karere
Iyi nama ku bushakashatsi n'imari ibugenerwa iteraniyemo abagera kuri 28 baturuka muri za kaminuza 11 z'imbere mu gihugu n'izindi eshanu zo mu karere
Umuyobozi wungirije muri UTAB ushinzwe imari n'ubukungu, Mbabazi Niyibizi Justine, asanga nta mushakashatsi wazana umuti w'ikibazo cy'ingutu ngo abure amafaranga
Umuyobozi wungirije muri UTAB ushinzwe imari n'ubukungu, Mbabazi Niyibizi Justine, asanga nta mushakashatsi wazana umuti w'ikibazo cy'ingutu ngo abure amafaranga
Ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga imishinga muri Kaminuza y'u Rwanda, Niyondamya Enock
Ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga imishinga muri Kaminuza y'u Rwanda, Niyondamya Enock
Ushinzwe imari n'ubutegetsi muri UNILAK, Richard Niyonkuru, asanga hagiyeho ikigega cy'ubushakashatsi mu Rwanda byafasha abashaka kubukora bitagoranye
Ushinzwe imari n'ubutegetsi muri UNILAK, Richard Niyonkuru, asanga hagiyeho ikigega cy'ubushakashatsi mu Rwanda byafasha abashaka kubukora bitagoranye

[email protected]