Ibi Minisitiri Murekezi yabivuze kuwa kane tariki 4 Kamena ubwo yafunguraga ku mugaragaro umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi ba Leta bashinzwe imicungire y’abakozi mu ikoranabuhanga, umushinga watangirijwe mu karere ka Muhanga.
Minisitiri w’intebe yavuze ko uyu mushinga wo guhugura abakozi ari icyerekezo cyiza cyo kugera ku ntego z’icyerekezo 2020 n’intego z’imbaturabukungu ya 2.
Yagize ati “Gufasha abashinzwe imicungire y’abakozi mu ikoranabuhanga n’uyu mushinga wo kubaka ubushobozi turimo gutangiza, biri mu murongo w’icyerekezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri y’iterambere no kugabanya ubukene (EDPRS2).
Minisitiri Murekezi yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ryateguwe hagamijwe kongera gusuzuma no kwibutsa amasomo 25 ikigo cy’igihugu cyo guhugura abakozi ba Leta gitanga no kongeramo andi 15 mashya azahabwa abakozi bashinzwe gutanga serivisi ba Leta n’abikorera.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yita cyane ku kubaka ubushobozi bw’abakozi baba abikorera cyangwa abakorera Leta nk’imwe mu nkingi yo gutanga serivisi nziza.”
Yongeyeho ko binyuze mu ikoranabuhanga gutanga serivisi byateje imbere igihugu cy’u Rwanda kandi byatanze umusaruro kuri benshi by’umwihariko abarikoresha.
Guverinoma y’u Rwanda ihugura abakozi ba Leta bari hagati ya 1 600 na 2000 buri mwaka. Kugeza ubu abakozi bari hagati ya 20 000 na 25 000 baba bakeneye guhugurwa buri mwaka.
Uyu mushinga mushya uzatwara miliyoni enye z’amadorali y’Amerika, uzaterwa inkunga na Guvrinoma ya Koreya ufashe u Rwanda guhugura abakozi benshi.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO