Musonera yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019 mu mahugurwa ngarukamwaka y’iminsi Itatu, akaba ahuje abacunga abakozi baturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda.
Aya mahugurwa yateguwe n’ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda, akaba agamije gukangurira no guhugura abakozi kumenya uburyo bunoze bwo gushaka abakozi no kubagumana, ndetse no gukorera ku mihigo.
Musonera ubwo yasobanuraga ibijyanye na ruswa n’andi makosa akunze kuvugwa mu mitangire y’akazi, yavuze ko abafite inshingano zo gucunga abakozi bakwiriye kurangwa n’indangagaciro n’ubunyamwuga, anabibutsa ko ruswa ari icyaha.
Yagize ati “ubunyamwuga bw’abashinzwe imicungire y’abakozi ntabwo ari ubushobozi gusa, ni ubunyangamugayo n’indangagaciro. Ibyo twabibasabye rero kandi nabo n’inshingano zabo zo kubyubaka mu bandi kuko iyo haje ruswa mu itangwa ry’akazi bwa bushobozi ntuba ukibubonye, icyo akaba ari n’icyaha gihanirwa mu gihugu cyacu.”
Karangwa Steven, uyobora ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda, we yemeza ko ubunyamwuga buke ari kimwe mu bigikoma mu nkokora iterambere ry’abacunga abakozi.
Ati “Icyambere ni ubunyamwuga bucye, mbere umuntu wese yumvaga ko yaba ubuyobozi w’abakozi. Iyo ubikoze rero utajyana n’igihe ngo ubone amahugurwa cyangwa ube warabyize mu ishuri, byanze bikunze amakosa agomba kubaho. Ariko niyo mpamvu twaje nk’ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda kugira ngo tugabanye ubwo bumenyi buke haboneke abantu bakwiye.”
Abacunga abakozi bibukijwe kandi ko badakwiye kuba abo kwicara mu biro gusa bareba imishahara, abo guha akazi no kwirukana, ahubwo basabwa no kuzajya baganiriza abakozi mu nzego zitandukanye bakamenya imikorere yabo, urwego bafite, ibibazo bafite n’ibyifuzo mu kazi kabo ka buri munsi.
Alice Tuyisenge, umuyobozi ushinzwe abakozi mu kigo cy’ibarurishamibare, avuga ko abatukisha urwego rwabo akenshi baba batarabyize cyangwa barageze mu kazi bitanyuze mu mucyo.
Ati “ibyo bibaho natwe turabihamya, ariko usanga abatukisha urwego rwacu ahanini baba batarize ibijyanye no gucunga abakozi, yarabonye akazi bitewe n’inyungu z’uwakamuhaye, cyangwa yaratanze ruswa kugira ngo akabone, noneho na we yagera mu kazi akumva ko ariko n’abandi agomba kukabaha.”
Ihuriro rishinzwe abakozi mu Rwanda rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 400, rikaba ryarashinzwe mu rwego rwo kuzamura ubushobozi n’urwego rwabo kugira ngo bafashe n’ibigo bakorera gutera imbere.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO