00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinzwe imari ya Leta n’abayobozi barasabwa guca ukubiri n’imicungire mibi y’ibya rubanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 January 2014 saa 08:48
Yasuwe :

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rwagiranaga ibiganiro birambuye n’abanyamakuru, ku wa 7 Mutarama 2014, hagaragazwa inzira yo kugenzura imicungire y’ibyarubanda, hatangajwe ko u Rwanda rugomba guharanira kuguma ku isonga, rutagomba gusubira inyuma.
Kugira ngo ibyo bishobore kugerwaho, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, batangaza ko byose bishoboka abanyarwanda bakomeje (…)

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rwagiranaga ibiganiro birambuye n’abanyamakuru, ku wa 7 Mutarama 2014, hagaragazwa inzira yo kugenzura imicungire y’ibyarubanda, hatangajwe ko u Rwanda rugomba guharanira kuguma ku isonga, rutagomba gusubira inyuma.

Kugira ngo ibyo bishobore kugerwaho, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, batangaza ko byose bishoboka abanyarwanda bakomeje gukora kurushaho, kandi imbaraga zihari ariko imikorere itaragera ahifuzwa. Abacungamutungo ba Leta ndetse n’abayobozi bagasabwa gukora kurushaho, bacunga neza ibyarubanda bashinzwe kandi bakarushaho kunoza imikorere.

Kugira ngo imikorere irusheho kunoga Biraro avuga ko abayobozi n’abandi bashinzwe gucunga ibya rubanda, bagomba gukora ibishoboka byose akazi bakora bakumva ko aribo mbere na mbere kareba, kandi bagahanira kugira umurimo unoze no gukore neza ibyo basabwa.

Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, agira ati “Kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu ni imwe mu nzira ziranga imiyoborere myiza.”

Akomeza agaragaza inzira igenzura rikorwamo aho ku itariki ya mbere Ukwakira bandikira urwego ruzagenzurwa, nyuma na rwo rugasubiza, hagakorwa inama ya mbere hagati y’izo nzego zombi.

Nyuma y’inama ya mbere hatangwa inyandiko yerekana uko ubugenzuzi buzakorwa, inyandiko yemeza ibyo urwego rw’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ruzakora, imikoranire mu gihe cy’ubugenzuzi, kwereka urwego rugenzura ibyo ubugenzuzi bwagezeho, hanyuma hagakorwa inama ya nyuma.

Nyuma habaho icyo urwego rugenzura ruvuga ku byagezweho, kubiganiraho n’umugenzuzi mukuru, umuyobozi w’ubugenzuzi n’umwungirije. Iyo raporo itaremezwa urwego rugenzurwa ruhabwa umwanya wo kugira icyo ruyivugaho, hanyuma ikabona kwemezwa. Raporo iyo imaze kwemezwa, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ayishyikiriza Inteko ishinga amategeko, nyuma hakabaho kuyisobanura ku mugaragaro imbere y’Inteko. Iyo ibyo birangiye hakorwa ubundi bugenzuzi.

Ku bijyanye n’amakosa ahora agaruka mu micungire mibi y’imari ya Leta ndetse n’abasaba imbabazi ku makosa bakoze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, atangaza ko amakosa aba yakoze iyo bibaye kwibeshya mu kwandika bikosorwa, yaba ari amakosa akomeye bagashyikirizwa inzego bireba.

Yagarutse kandi ku ijambo Perezida wa Repubulika akunda gukoresha aho avuga ko Abanyarwanda batagomba gupfa kabiri, kandi bagomba kwiyumvamo ko aribo bafite inshingano yo kubaka igihugu.

Minisitiri Musoni agira ati “iminsi yose twatakaje kuva twabona ubwigenge, idusaba gukora ibishoboka byose tukihuta, tugahangana n’ibihugu bimaze imyaka isaga 200 bifite abacungamutungo n’abagenzuzi bawo bakomeye. Dukeneye igenzura ry’umutungo ritunganye, nta mpamvu yo gutegereza ibizaba ikantarange. Umuco wo kuba ku isonga urubakwa ariko nta mpamvu yo kubererekera amakosa, uwanyereje umutungo agomba kubiryozwa.”

Asaba ko abakorana bagomba kuzuzanya, kandi imbaraga zihari ariko igihugu kitaragera ku ntego cyifuza, bityo abashinzwe imari ya Leta bakaba bagomba kukigeza ku yindi ntera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages