Urwibutso rwa Nyamata ni rumwe mu nzibutso zibumbatiye amateka akomeye y’uburyo mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahungiye muri za Kiliziya n’insengero bizeye amakiriro ariko bakahasiga ubuzima.

Zimwe muri izo kiliziya zirimo na Kiliziya ya Nyamata na Ntarama muri aka Karere zahinduwemo inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’Umuryango Never Again, cyabanjirijwe no gusobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Nyamata, gushyira indabo no kunamira imibiri isaga ibihumbi 45 ihashyinguye.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umurage mwiza ku bayirokotse agaragaza ko Abarokotse bakwiye kubabwa hafi.

Ati “Ubundi iyi miryango yifuza kenshi ko abantu bababa hafi bakabaganiriza kugira ngo bumve ko batari bonyine.”

Yasabye aba bakozi b’ibigo byombi gusenyera umugozi umwe bagafatanya na Leta, inzego z’abikorera n’imiryango itari iya Leta guharanira kurwanya abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko birushaho gutoneka abayirokotse.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marié Claire, yavuze abakoze Jenoside bambuye uburenganzira bwa muntu abo bayikoreye, ariho ahera asaba ko buri wese ko yakabaye yubaha uburenganzira bwa muntu mu kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ati “Tumenye ko umuntu afite agaciro ntagereranywa, tuzirikane ko abantu bafite uburenganzira bungana kandi bugomba kubahirizwa. Twiyumvishe ko ntawe ukwiye kuvutsa undi ubuzima bwe yewe no kuba yabangamira uburenganzira bwe ubwo ari bwo bwose.”

Yakomeje avuga ko Urugamba rwa mbere rukomeye ari ukwigisha abantu kugira ngo bahabwe amateka n’ibimenyetso bizabafasha guhangana n’abapfobya.

Abarokotse baremewe

Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Nyamata kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Nyamata baremewe n’abakozi ba Never again Rwanda ku bufatanye na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, bahabwa imirasira y’izuba.

Uyu mudugudu batujwemo hacaniwe imiryango 12 yari iri mu mwijima. Ni imirasire yaherekejwe na televiziyo ndetse na Telefoni yo guhamagara.

Abafashijwe bagaragaje ko bigiye kubakura mu bwigunge kuko na mbere hose bari bari mu bwigunge ndetse no kubona urumuri bakava mu mwijima bityo bakaba bakiteza imbere.

Iyi mirasire bahawe ifite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kandi igiye kubafasha kuva mu icuraburinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwita ku bikoresho bahawe no guharanira kwigira mu rugamba rw’iterambere abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Nyamata babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace
Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Nyamata babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 45
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 45
Hari ibikuta byanditseho amateka yaranze ubugome bwakorewe mu yahoze ari Kiliziya ya Nyamata
Hari ibikuta byanditseho amateka yaranze ubugome bwakorewe mu yahoze ari Kiliziya ya Nyamata
Ubwo basobanurirwaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo basobanurirwaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba bakozi basabwe guharanira kubungabunga uburenganzira bwa muntu
Aba bakozi basabwe guharanira kubungabunga uburenganzira bwa muntu
Ubwo Perezida wa Komisiyo, Mukasine yasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso
Ubwo Perezida wa Komisiyo, Mukasine yasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso
Mukasine yatanze inkunga ku rwibutso
Mukasine yatanze inkunga ku rwibutso
Musanintore Solange yagaragaje ko guhabwa umurasire bigiye kumufasha
Musanintore Solange yagaragaje ko guhabwa umurasire bigiye kumufasha
Mukakalisa Adrie yavuze ko ubufasha yahawe  buzamukura mu bwigunge dore ko  afite na televiziyo
Mukakalisa Adrie yavuze ko ubufasha yahawe buzamukura mu bwigunge dore ko afite na televiziyo
Habineza Jean De Dieu yagaragaje kwifatanya n'abarokotse bituma bumva  ko batari bonyine
Habineza Jean De Dieu yagaragaje kwifatanya n'abarokotse bituma bumva ko batari bonyine
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe gukomeza gukomera
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe gukomeza gukomera

Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu