00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoferi 8 barimo abanyamahanga bafashwe bashaka guha polisi ruswa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 9 February 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abashoferi 8 bashakaga guha abapolisi ruswa, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Bafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu bice bitandukanye by’iyi ntara.
CSP Hakizimana André, Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yavuze ko abafashwe barimo abanyamahanga bakomoka muri Uganda, Kenya, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bose bafatiwe mu Barere ka Gicumbi.
The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko Hakizimana (…)

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abashoferi 8 bashakaga guha abapolisi ruswa, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Bafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu bice bitandukanye by’iyi ntara.

CSP Hakizimana André, Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yavuze ko abafashwe barimo abanyamahanga bakomoka muri Uganda, Kenya, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bose bafatiwe mu Barere ka Gicumbi.

The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko Hakizimana yavuze ko uyu mukwabu wateguwe nyuma y’uko bamwe mu bashoferi, abaturage n’abayobozi ba polisi bavuze ko mu mihanda yo muri iyi ntara havugwa ikibazo cya ruswa.

Hari kandi n’Abanyarwanda bane bafatiwe mu turere tugize ntara.

Hakizimana yavuze ko polisi y’u Rwanda yashyize imbere kurwanya ruswa kandi ko izakomeza kuiyirwanya kugeza ku rwego rwa nyuma rushoboka, kuko yiyemeje kutayihanganira.

Abanyamahanga bafashwe basabye imbabazi nyuma yo kwemera ikosa.

Umunya- Uganda wafashwe yemeye ikosa agira ati “ Ndemera ikosa ryo guha ruswa umupolisi, ikosa ndaryemera nkaba nsaba imbabazi.”

Umunyakenya na we yaryemeye avuga ko atarai azi ko icyo yatanze ari ruswa, avuga ko ingeso iba mu mihanda acamo.

Ati “Nahaye ruswa polisi, ariko sinari nzi ko ari ruswa, kuko polisi nta kibazo n’ikosa na rimwe yigeze isangana imodoka yanjye nanjye ubwanjye. Nari mfite ibyangombwa byose, nabimenye ko ari ikosa guhera muri iyi minsi ibiri maze aha.”

Polisi yavuze ko igikurikirana abakekwa bakazashyikirizwa inkiko.

Mu ntara y’Amajyepfo na ho hafatiwe abagabo babiri bashakaga guha ruswa polisi y\’ibihumbi 380 mu karere ka Nyanza nyuma yuko basanganywe amakosa.

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda itegeka ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’irindwi , agacibwa n’amande akubye inshuro ebyiri kugera ku 10 ruswa iba yatanzwe.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages