00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoferi b’amakamyo bahangayikishijwe n’uko badahabwa agaciro nk’abandi bakozi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 May 2015 saa 11:54
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Abashoferi batwara imodoka nini mu Rwanda (ACPLRWA) bavuga ko bishimira byinshi bamaze kugeraho, ariko bahangayikishijwe bikomeye no kuba hari abakoresha babo batabaha uburenganzira n’agaciro bigenerwa abandi bakozi.

Tuzinde Narcisse, Umuyobozi wa ACPLRWA avuga ko iri shyirahamwe ari umwanya babonye wo kuvuga ibibabangamiye mu kazi kabo yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo, mu izina ry’abo ahagarariye akaba ashimira ko Leta y’u Rwanda ibumva ariko ko hakiri imbogamizi bagihura nazo mu kazi kabo.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ukuntu butwumva bukadukemurira ibibazo. Ubu tugowe cyane n’abakoresha bacu bakiduhemba make nyamara dukora akazi gakomeye, nta masezerano y’akazi abenshi dufite, guhembwa mu buryo butaduteza imbere n’ibindi.”

Tuzinde yongeraho ko amategeko y’ibihugu bimwe na bimwe akibagora bitewe n’ibihano bikomeye ateganya. Avuga ko muri Kenya hakigaragara gufunga abashoferi iyo bababonyeho amakosa runaka.

Ibibazo abashoferi b’amakamyo bataka byanashimangiwe n’abagore babo ubwo iryo shyirahamwe ryizihizaga umunsi w’umuryango uhuza abashoferi bose n’abagore babo, aho bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko abagabo babo nta gaciro bahabwa n’abakoresha babo.

Murorunkwere Mariam, Umuyobozi w’ishyirahamwe rihuza abagore bafite abagabo batwara amakamyo avuga yagize ati “Duhangayikishijwe no kuba abakoresha b’abagabo bacu nta bwishingizi bagenerwa kandi akazi bakora kabamo ibibazo byinshi, nta bwiteganyirize n’ibindi bigenerwa umukozi bahabwa.”

Abo bagore bakomeje bashimira ko iryo shyirahamwe ryabagejeje kuri byinshi birimo, gukemurirana ibibazo bitandukanye, guha abagore babo umwanya bakiyumva ko bafite uruhare mu iterambere ry’urugo n’igihugu no guteza imbere gahunda za Leta.

ACPLRWA yizihiza umunsi w’umuryango buri mwaka aho wizihijwe ku nshuro ya Kabiri, hagatangwa inkunga ingana miliyoni imwe yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages