Hashize iminsi humvikana amakuru avuga ko abashoferi b’amakamyo n’abo bagendana bari kuba biganje mu mibare mishya y’abagaragayeho Coronavirus mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ibyo byatumye hari ibihugu nka Uganda byumvikanye bivuga ko biri gushakisha buri mushoferi wabyinjiyemo ngo asubizwe mu gihugu yaturutsemo.
EAC yahise isohora itangazo ivuga ko kubasubiza mu bihugu baturutsemo kandi byagaragaye ko banduye, byatuma habaho gukomeza gukwirakwiza ubwandu, bituma isaba ibihugu binyamuryango kuvurira iwabyo abo Coronavirus yagaragayeho aho kubohereza mu bihugu baturutsemo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rukomeje gufata ingamba zose zishoboka zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, rwafashe iyo guhererekanya ibicuruzwa ku mupaka wa Rusumo, abari babizanye bagasubirayo bigatwarwa n’abashoferi bari mu Rwanda babizana i Kigali n’ahandi byari bigiye.
Uko biri gukorwa, imodoka iraza igaterwa imiti yica Coronavirus, ubundi igahabwa undi mushoferi uyikomezanya, aho yari igiye mu Rwanda, abari bayitwaye bakayitegerereza ku mupaka.
Hari abashoferi bavaga Tanzania bahise babyumva ariko hari n’abagaragaje ko hari impungenge z’uko imodoka ishobora guhabwa umushoferi utayimenyereye bikaba byatera ikibazo.
Umuyobozi w'Urugaga rw'abikorera, Robert Bapfakurera yavuze ko icyo kiri gushakirwa umuti harimo kuba bamwe mu bashoferi ba Tanzania, baguma mu Rwanda bakajya bakira imodoka za bagenzi babo bakazigeza i Kigali.
Ku rundi ruhande hashyizweho igiciro cyo kugera i Kigali ku buryo abatumiza ibicuruzwa muri Tanzania bajya bishyura kugera ku Rusumo, noneho Kontineri zahagera bakazitwarira i Kigali.
Ati “Twashyizeho igiciro turavuga tuti wenda nk’amadolari 500 umuntu yaza agatwara Kontineri akayigeza i Kigali wa mucuruzi akamwishyura, noneho ubutaha bakodesha aba-Tanzania, bakamukodesha kugera hano [Rusumo] ya mafaranga yo kugera i Kigali atariho.”
Komiseri wa Gasutamo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Rosine Uwamariya, yavuze ko hateguwe umwanya n’ububiko bihagije byo guhererekanya ibicuruzwa ku Rusumo.
Ati “Dufite ububiko bunini hariya aho abantu bashobora gupakurura hakaba hari n’izindi modoka zizajya ziza zigatwara ibintu zikabigeza muri Kigali. Ibi birafasha aba bashoferi bambukiranya imipaka guhita asubira aho yaturutse. Dufite n’imashini zafasha kuba bafata kontineri imwe bakayishyira ku yindi modoka.”
Aho ku Rusumo hari serivisi yo kuba imodoka yapakururirwa mu yindi uwaturutse Tanzania agasubirayo, ibicuruzwa bigatwarwa n’uri mu Rwanda abijyana i Kigali.
Ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, hateguwe ahantu hangana na hegitari 4.9 ho guhererekanya ibyo bicuruzwa. Amakamyo 100 ahagereye rimwe ashobora kuhakorera, naho ku munsi umwe amakamyo ari hagati ya 200 na 250 ashobora kuhahererwa serivisi.
Amabwiriza ya EAC yo gutwara ibicuruzwa bya ngombwa [Ibikoresho byo kwa muganga, imiti n'ibiribwa] muri ibi bihe bya Coronavirus, avuga ko nta gihugu kigomba kubangamira gutwara ibyo bicuruzwa ariko na none gikwiye gukora ibishoboka byose kigafata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyo cyorezo.


Ibitekerezo 0