Gutendeka, kugira umuvuduko urenze, kuvanga abanyeshuri n’abandi bagenzi ndetse no kugendera ku muvuduko ukabije, umushoferi utwaye abanyeshuri uzafatirwa kimwe muri ibyo bikorwa azahanwa by’intangarugero kandi imodoka na ifungwe kugeza igihe giteganyijwe cyo gutwara abanyeshuri kirangiye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2014, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’uburezi, gihuriramo Polisi y’igihugu, Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), abahagarariye ibigo bitwara abagenzi ndetse n’itangazamakuru, hatangajwe gahunda yo gutwara abanyeshuri bajya mu biruhuka muri iki gihembwe, ndetse n’itangira ry’igihembwe cya kabiri, biba n’umwanya wo kuvuga ibihano bitenyirijwe abazakora amakosa muri icyo gihe.
Umuyobozi muri Polisi y’igihugu, ishami ry’umutekano mu muhanda ushinzwe imihanda minini na Polisi yo mu turere, Supt Burahinda Ntacyo, asaba abashoferi kudahirahira ngo bagendere ku muvuduko udasanzwe, kuvanga abanyeshuri n’abandi bagenzi, abazafatwa bazahanwa bikomeye. Agira ati “Abashoferi ntibazigire ibitangaza kuko batwaye abanyeshuri ngo bagende nabi. Dufite ibikoresho bihagije mu muhanda, ku buryo tuzabakurikirana n’ubwo baba bageze muri Kilometero.”
Ibi bigarukwaho n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ishami ry’umutekano mu muhanda, Supt Ndushabandi JMV, akangarira abashoferi kudatendeka no kugira umuvuduko urenze. Agira ati “Imodoka izafatwa itendetse cyangwa izaba ifite umuvuduko urenze, iyo izafungwa kugeza igikorwa kirangiye.” Supt Ndushabandi yongeraho ko n’imodoka zidasanzwe zitwara abagenzi izaboneka yinjiye muri icyo gikorwa izafungwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias asaba abatwara abagenzi kutongera ibiciro, kandi bagomba gutwara abana bakuye ku ishuri. Agira ati “Buri mwana agomba kuba yambaye umwenda w’ishuri ndetse afite n’ikarita y’ishuri, abayobozi b’amashuri n’ababyeyi na bo basabwe kugira iyi gahunda iyabo, by’umwihariko ababyeyi bakajya bohereza abana ku itariki iba yatanzwe yo gusubira ku ishuri.”
Charles Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa KBS, atangaza ko ibihano byafashwe bikarishye cyane, Polisi ikwiye gushaka uburyo ikosa rikozwe n’umushoferi ari we wahanwa ariko ntibahane imodoka n’umushoferi.
Igikorwa cyo kujyana abanyeshuri mu biruhuko kizatangira ku wa 3 Mata 2014, gisozwe ku wa 5 Mata 2014. Gusubira mu ishuri mu gihembwe cya kabiri bizatangira ku wa 25 bisozwe ku wa 26 Mata 2014.



















TANGA IGITEKEREZO