Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2023, byitabirwa n’abarimo abayobozi b’iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo, ababyeyi, inshuti n’abo mu miryango y’abo bakobwa.
Umuhuzabikorwa wa FAWE mu Rwanda, Antonia Mutoro yibiye ibanga abashoramari, ababwira ko abo bakobwa barimo abakozi beza hakurikijwe ubushobozi bagaragaje mu myigire yabo.
Ati ‘‘Ndabwira abakoresha bari hano ko aba bakobwa mureba imbere hano ari abakozi beza, uwaba ashaka kugira ibyo ahindura mu kazi bijyanye n’imikorere myiza, dore ngaba.”
Abo bakobwa basoje amasomo yabo mu mwaka wa 2022, bashimye uruhare rwa FAWE na MasterCard Foundation babahaye amahirwe bakabasha gukabya inzozi zabo zo kubona ubumenyi bifuza mu kwiteza imbere, guteza imbere u Rwanda n’Isi muri rusange.
Icyezumutima Linah Divine, ni umwe mu bakobwa barihiwe na FAWE Rwanda akaba yararangirije amasomo ajyanye n’ubwubatsi muri Ines Ruhengeri. Yatanze ubuhamya bw’uko acyiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yapfushije umubyeyi we, ubuzima bukamugora we n’abavandimwe we bato kuko bakomeje kurerwa na nyirakuru utari afite ubushobozi.
Ashimira FAWE Rwanda yatekereje no ku buzima bw’abakobwa bari baratangiye gutakaza icyizere cyo kubaho, kuko yitangaho urugero rw’uwahinduriwe ubuzima.
Ati ‘‘Mama wanjye witabye Imana nkiga nko mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, urumva nigaga muri FAWE ntabwo nari kubona ubushobozi bwo gukomeza kwiga, gusa naje kugira amahirwe mbona iyi buruse. Ubu namaze kugira akazi.’’
Mukamwezi Vestine, ni umubyeyi w’abana batanu yareze wenyine kuva mu mwaka wa 2000 abakuza bimugoye ku bwo kubura ubushoboozi.
Yatanze ubuhamya bw’ishimwe ry’ukuntu FAWE yarihiye umukobwa we witwa Igihozo Divine none akaba na we ari kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abavandimwe be.
Ati ‘‘FAWE Rwanda yamufashije kuvamo umukobwa muzima na we yabaye umuganga. Icyo musabira azabe umuganga mwiza w’intangarugero.’’
Aba bakobwa 211 barangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ni icyiciro cya gatatu cy’abarihiwe kaminuza na FAWE ifatanyije na MasterCard Foundation, bakaba baragiye bahabwa n’izindi nyigisho zirimo amahugurwa atandukanye abafasha gukarishya ubumenyi.
Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya tekiniki, Gatabazi Pascal,yavuze ko aba bakobwa batahawe ubumenyi gusa ahubwo banatewe imbaraga zo kwitinyuka bakagaragaza icyo bashoboye.
Mu 2013 ni bwo FAWE Rwanda ku bufatanye na MasterCard Foundation muri porogaramu yabo yo gutanga buruse batangiye gufasha abakobwa 1,200 biga amashuri yisumbuye. Nyuma y’imyaka icumi, abakobwa 838 barihiwe muri iyo porogaramu barangije kwiga amasomo atandukanye yiganjemo aya siyansi, imibare n’ikoranabuhanga, muri UR na INES Ruhengeri.
Abasaga 432 muri bo nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, babonye akazi abandi bakomeza amasomo mu bindi byiciro bya kaminuza yaba imbere no hanze y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!