Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, Itsinda ry’Abashoramari n’Abanyenganda bagera muri 20, bagiranye ibiganiro n’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda (RPMFA).
Ni biganiro byagarutse ku bufatanye ndetse no gukorana n’Umuryango ukora ukanagurisha ibikoresho by’ubuvuzi (Association of Manufacturing and Supplies of Medical devices) bo muri Repuburika ya Czech n’Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda.
Ubu bufatanye harimo ibijyanye no kwigisha, guhabwa no kugira ibikoresho bigezweho mu Buvuzi ndetse n’ibindi kugira ngo u Rwanda rugire Ubuvuzi bwo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi muri Minisiteri ya Repuburika ya Czech, Marek Svoboda ushinzwe ubuhahirane mu by’Ubukungu avuga ko baje gufatanya n’ u Rwanda kuzamura ireme ry’ ubuvuzi.
Ati “Turifuza gushora imari mu Banyarwanda kugira ngo bakomeze gutera imbere kuko nshingiye kubyo nabonye n’ibyo numvise, hari amahirwe menshi u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi muri aka Karere."
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga mu Rwanda (RPMFA) Dr. Mugenzi Dominique Savio, yavuze ko kubona ibikoresho byiza ku giciro gito biri mu nyungu biteze kuri iki gihugu.
Ati “Ubu bufatanye bugamije kurebera hamwe ibikoresho byo kwa muganga bishobora gukenerwa mu mavuriro yo mu Rwanda, kugira ngo bijye bitugereho mu buryo bworoshye kandi ku giciro cyiza.”
Ambasaderi wa Repuburika ya Czech mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi, Martin Klepetko, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wabo ukomeye kandi bifuza gukomeza gukorana.
Ati “Tumaze igihe dufatanya n’u Rwanda mu nzego nyinshi kandi urwego rw’ubuzima ruri mu ziza imbere, twemera ko igihugu cyanyu cyashyize imbere urwego rw’Ubuvuzi tukaba tutifuza gukora Ubucuruzi gusa ahubwo tunifuza no kungurana ubunararibonye n’ Abafatanyabikorwa bacu."
Ambasaderi akomeza avuga ko mu Rwanda bahabonye abafatanyabikorwa beza b’ ingenzi kandi bifuza kwagura uwo mubano.
Mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Repuburika ya Czech, Martin Tlap yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
Minisitiri Tlapa yanahuye n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Zachée Iyakaremye n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima.
Repubulika ya Czech ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda mu bijyanye n’igisirikare, ubuhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ibijyanye n’inganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!