Bavuga ko amabanki y’ubucuruzi akorera mu gihugu abasaba inyungu ku nguzanyo iri hagati ya 17% na 24%. Abo bashoramari bagaragaza ko iyi nyungu ari nyinshi ugereranyije n’ibyo binjiza, bagasaba Guverinoma gushaka uko yagabanywa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu nama Ihuriro ry’Abashoramari mu by’Amahoteli n’Ubukerarugendo bagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, uwitwa Odette Nyiramongi wo muri Paradise Hotel iri mu Karere ka Rubavu, yavuze ko inyungu ku nguzanyo ari nini kandi igihe cyo kuyishyura nacyo kikaba gito.
Yagize ati “Amabanki asaba inyungu nini ku nguzanyo aha abashoramari mu by’amahoteli ndetse ntayitange nibura mu gihe kirekire kandi ubu bucuruzi busaba igihe kirekire ngo bubyare umusaruro.”
NewTimes yanditse ko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, akaba n’umwe mu bagize Guverinoma, Clare Akamanzi, yijeje abashoramari mu by’amahoteli ko Guverinoma izakomeza kunoza uburyo bakoreramo, aho hazanabaho ibiganiro ku kureba igishoboka mu kugabanya inyungu ku nguzanyo.
Yagize ati “Turashaka ko ubukerarugendo bukurura abantu benshi kurushaho, dukeneye kumenya ahantu dukeneye gushyira imbaraga nyinshi.”
Yakomeje ababwira ko niba amabanki y’ubucuruzi yo mu gihugu adashaka gutanga inguzanyo z’igihe kirekire Guverinoma ishobora kureba niba yabahuza n’amabanki yo hanze y’igihugu ashobora kubaha izo nguzanyo.
Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Monique Nsanzabaganwa, yasabye abashoramari kwitondera ingingo ziba mu masezerano bagirana n’amabanki, kuko usanga inyungu nini ituruka ku ngingo akenshi baba batasobanukiwe neza.
Yagize ati “Ingingo zimwe na zimwe ziteshwa agaciro cyangwa ntizumvikane bitewe n’ururimi rukoreshwa cyangwa ugasanga usaba inguzanyo atabyitondeye. Ariko ni uburenganzira bw’umukiliya kwaka inyandiko isaba inguzanyo iri mu rurimi yumva kugira ngo yirinde ko hari ibyo atasobanukirwa.”
Iri huriro ritegurwa buri mwaka kuva mu 2016, rihuza abikorera batandukanye bakaganira na Guverinoma uko ubucuruzi bwatera imbere ku buryo ababukora batera imbere n’igihugu muri rusanga.



















TANGA IGITEKEREZO