Ni imyitozo izitabirwa n’abasirikare 780 baturuka mu bihugu 40 byo ku migabane itandukanye.
Intego nyamukuru yayo ni ukubaka ubushobozi bw’abasirikare baturuka mu bihugu bitanga ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni. Ikindi ni uko izi ngabo zizagaragaza umuco w’ibihugu zikomokamo.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare 2018 mu Ishuri rikuru rya gisirikare i Gako, nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Jacques Musemakweli, yahaye impanuro abagiye muri iyi myitozo bayobowe na Lt Col Theodore Gakuba.
Yabasabye kuzarangwa n’indangagaciro za RDF kandi bakaba ba ambasaderi beza b’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ati “ Mugomba kuzagaragaza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda muri iyi myitozo. Muzarangwe n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga ku rwego rwo hejuru. Muzitwararike mu mico n’uburyo mugaragara bigomba kugaragaza isura ya RDF kandi mugahesha ishema igihugu. Umuco w’igihugu cyacu muzawugaragaze neza mu bindi bihugu mu mwanya wateguwe wo gutarama buri gihugu kigaragaza umuco wacyo”.
Iyi myitozo mpuzamahanga yo kubungabunga amahoro yateguwe n’Urwego rw’Ingabo za Amerika zikorera mu Karere k’u Buhinde, Aziya na Pacifique rufatanyije n’Ingabo za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika hamwe n’igihugu cya Bangladesh kizakira imyitozo.
Izabera ku Ishuri ryigisha ibyo kubungabunga amahoro riri mu Kigo cya gisirikare cyitwa Rajendrapur ahitwa Gazipur.



















TANGA IGITEKEREZO