00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare 40 ba RDF bakurikiranywe n’ubutabera bwa Espagne bagiriwe inama

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 30 August 2015 saa 07:29
Yasuwe :

Ashingiye ku byavuzwe na Perezida Kagame avuga ko irekurwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake ari inkuru nziza ku Rwanda ariko bidahagije, ko hakwiye kugira igikorwa, Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda rukwiye kohereza umunyamategeko muri Espagne.

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Kanama 2015, mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cya RBA, we n’abo bari kumwe bavuze ko kuba ziriya mpapuro zarakuweho ariko zikaba zikigira ingaruka ku Rwanda hari igikwiye gukorwa.

Uwizeyimana, inzobere mu by’Amategeko mpuzamahanga mu Rwanda atangaza ko inyandiko z’umucamanza Merelles ari ibyamvagara, ariko bishobora gukomeza kugira ingaruka hatagize igikorwa.

Yagaragaje ko iki ari ikibazo cya Politiki ndetse kigamije gusenya imiyoborere mu Rwanda, aho kireba abahoze ari abasirikari n’abakiri abasirikari bakuru mu Rwanda kugeza kuri Perezida wa Repubulika ufite ubudahangarwa nk’Umukuru w’Igihugu.

Uwizeyimana avuga ko ubundi iyo ibintu bijya gupfa ibibazo bya Politiki bishakirwa igisubizo mu butabera.

Ati “Iyo hari ikibazo cya Politiki, umuntu ashaka igisubizo cya Politiki, u Rwanda rukwiye gukora ‘Offensive’ (Kwirwanaho) iri Politiki […], mugomba kumenya ko ubutabera aho bukorera mu mbago za Politiki.”

Uwizeyimana asanga ubu ari uburyo bwo gushaka gusenya RPF yabatsinze ndetse bakayambika isura y’umutwe w’iterabwoba bakoresheje Telekomande y’Ubutabera.

Ubundi impapuro zafashe Gen. Karake zari zateshejwe agaciro ku rwego mpuzamahanga ariko abazitanze bajurira mu rukiko rw’ikirenga rwa Espagne rutarafata umwanzuro kugeza ubu.

Uwizeyimana avuga ko inzira zishoboka ngo iki kibazo kirangire ari uko urukiko rw’ikirenga rwa Espagne rwatesha agaciro ziriya mpapuro zitegeka umucamanza kuzikuraho burundu, byakwanga ngo Abasirikari b’u Rwanda bagashaka umunyamategeko akagenda agasaba ko zateshwa agaciro.

Ati “ziriya manda inkiko zazikuyeho ariko abatanze ibirego barajurira, tugomba gukurikiza inzira ya Dipolomasi na Politiki, ariko tunareba icyo twakora kuri iyi baringa y’Ubutabera badushyizemo.”

Evode Avuga ko urukiko rw’ikirenga nirudatesha agaciro ubujurire abaregwa bakwiye kuzashaka umwunganizi akajya guhangana na ziriya mpapuro mu ntangiriro ndetse nta bundi buryo bushoboka mu gihe urukiko rw’ikirenga rutategeka ko zivaho.

Ati “Diplomasi ikwiye gukomeza gukora ariko Avocat wabo agiye mu rukiko akavuga ko bafite urubanza rudafite agaciro rukigira ingaruka ku bakiriya be akerekana ko itegeko ryazikuyeho, ntekereza ko ibi bintu bishoboka.”

Bibaza niba Abapolisi b’u Bwongereza ari ama ‘robot’?

Umushakashatsi Tom Ndahiro muri iki kiganiro yavuze ko mu gipolisi cy’u Bwongereza harimo abantu bize amategeko ndetse bazi uko Manda yandikwa, ariko bikaba bitangaje uburyo Gen.Karake yafashwe ari mu butumwa bw’akazi.

Ati “Niba hari Manda imaze igihe kinini hari icyemezo gifatirwa ahandi abapolisi bize bakabaye bazizi kuko ntabwo ari robot, umuntu yakwibaza izo robots aho zari zaragiye mu gihe cyose Karake yajyaga mu Bwongereza.”

Evode na we yunze mu rye, avuga ko ari ikintu kitumvikana ndetse kitarimo ubwenge ari yo mpamvu cyageze mu nzego zifite ubwenge zikamurekura.

Ati “Abategetsi b’u Bwongereza na bo bagiye birasa mu kirenge mu buryo bw’amategeko na Ambasaderi w’u Bwongereza hano i Kigali yavuze ko kuri bo byari inshingano yo gufata Karake avuga ko bari mu muryango w’u Burayi.”

Bavuga ko umupolisi wo hasi wafashe Karake n’ubwo atari azi amategeko ariko yahawe itegeko riturutse hejuru.

Hari abari mu kimwaro gikomeye kuva Karake yarekurwa

Umushakashatsi Tom Ndahiro yavuze ko irekurwa rya Gen.Karake ubu riri gutera ikimwaro abarwanya ibyo u Rwanda rugeraho avuga ko bafite isheni nini.

Ngo bamwe muri bo bagiye ku karubanda bakavuza impundu abandi babikora mu nyandiko, ariko ubu bakaba baramanjiriwe.

Abandi ngo bakwiye kuba bafite ikimwaro ni Abapolisi, Abanyamategeko na bamwe mu bategetsi bw’u Bwongereza babashije guha agaciro inyandiko nk’iriya itujuje ibyangombwa n’umuntu utarize amategeko areba akabonamo amakosa.

Polisi na yo yafashe umuntu ufite uburenganzira bw’umudipolomate na yo ngo izagira isoni, ikimwaro n’igisuzuguriro byo gufata umuntu nka Gen. Karake mu cyo yise umushibuka (umutego).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages