00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF n’izindi nzego z’umutekano binjiye mu bikorwa byo gufasha abaturage, hizihizwa imyaka 30 u Rwanda rubohowe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 February 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Abagize ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bari gutegura ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere bizatangira tariki ya 1 Werurwe 2024.

Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo Kwibohora ku Bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda”.

Biteganyijwe ko bizamara amezi atatu bikorerwa mu gihugu hose, bikazibanda mu byiciro bitandukanye, bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Ingabo na Polisi by’u Rwanda byashimiye abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere by’u Rwanda.

Ibi bikorwa ngarukamwaka byatangiye bizwi nka ’Army Week’ bigenda byagurwa mu rwego rwo gufasha inzego z’umutekano kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu bikorwa byitabwaho harimo kubaka amashuri, ubuvuzi bw’indwara zitandukanye, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Ibikorwa by'abasirikare, abapolisi n'abo mu zindi nzego biratangirana na Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages