00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare b’u Rwanda bakoresha imodoka z’intambara bageze muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 September 2017 saa 09:02
Yasuwe :

Abasirikare b’u Rwanda bakoresha imodoka z’intambara bageze i Bangui mu murwa mukuru wa Centrafrique kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017.

Abagiye ni abasirikare 140 bagiye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu buzwi nka MINUSCA , basanzeyo izindi ngabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka..

Aba basirikare barangajwe imbere na Major Steven Semwaga, bahagurutse i Kanombe ahagana saa tatu n’igice mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, bagera ku kibuga cy’indege cya M’poko International Airport i Bangui saa yine n’iminota 45[ku isaha y’i Bangui].

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro mu ngabo z’u Rwanda Brig Gen Wilson Gumisiriza yasabye abo basirikare kuba ba ambasaderi b’u Rwanda, bitwara neza kandi bubahiriza inshingano zabo zo kurinda abaturage.

Yagize ati “Mujye muhora muyoborwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda. Mugendere ku mahame ya Loni yo kutagira uruhande mubogamiraho, murinde isura nziza y’u Rwanda mukora akazi kanyu uko bikwiye.”

U Rwanda rwemeye kohereza izindi ngabo muri Centrafrique nyuma yo kubisabwa n’Umuryango w’Abibumbye ngo zijye gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Gahunda yo kohereza ubundi bufasha muri Centrafrique yatangiye tariki 16 Nzeri 2017 ubwo hoherezwaga ibikoresho izi ngabo zagiye uyu munsi zizakoresha zigeze muri icyo gihugu.

U Rwanda kiri mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi. Cyohereje ingabo zacyo za mbere muri Centrafrique mu mwaka wa 2014. Uretse aboherejwe uyu munsi, u Rwanda rufiteyo ingabo zirwanira ku butaka, ibitaro bikorana na MINUSCA ndetse abasirikare barwo bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru b’icyo gihugu n’ibikorwa bya Leta bikeneye umutekano wihariye.

Bimwe mu bikoresho ingabo z'u Rwanda zizifashisha mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique
Abasirikare b'u Rwanda berekeje muri Centrafrique bahaguruka i Kigali
Aba basirikare basabwe kuzahagararira neza u Rwanda barangwa n'ikinyabupfura no kutabogama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages