00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare b’u Rwanda bashinzwe kurinda abaturage batangiye kugera i Juba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2017 saa 06:39
Yasuwe :

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo gucunga umutekano w’abaturage muri Sudani y’Epfo batangiye kugera muri Sudani y’Epfo, nyuma y’urugendo bamaze iminsi bakora berekeza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017, nibwo abasirikare 125 ba mbere bazaba bagize Batayo y’u Rwanda mu ngabo z’akarere zizaba ziri muri Sudani y’epfo bageze i Juba aho bazakorera akazi.

Itsinda rya mbere ry’aba basirikare ryoherejwe ku wa 30 Nyakanga rigenda rikoresheje umuhanda rinyuze muri Uganda, bakomereza i Juba muri Sudani y’Epfo.

Aba basirikare bakiriwe n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, David Shearer ari kumwe n’umuyobozi w’Ingabo zose z’akarere (Regional Protection Force) Brig Gen JJ L. Mupenzi hamwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt1 (4 Inf Bn) Lt Col Vianney Cuba.

Mu ijambo rye, David Shearer, yabanje kubaha ikaze ko bageze muri Sudani y’epfo amahoro nyuma y’igihe kirekire babategereje.

Yakomeje agira ati “Murakaza neza muri Sudani y’Epfo, tumaze igihe tubategereje, tukaba twishimiye ko muhageze. Hano hari akazi gakomeye gakeneye gukorwa, kandi turahamya ko muzakora akazi neza mu izina ry’Umuryano w’Abibumbye.”

Yabashimiye urugendo bakoze amanywa n’ijoro bajya mu butumwa bw’amahoro, avuga mu mu mwaka wose ubutumwa bw’amahoro bugiye kumara umwaka muri Sudani y’Epfo bazakomeza kugenda baganira.

Brig Gen JJ L. Mupenzi nawe yahaye izi ngabo ikaze ababwira ko mu kazi bahuguriwe kandi yizeye ko bazagakora neza nkuko bisanzwe biranga Ingabo za RDF aho ziri hose, abasaba kuzakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda nk’uko bagenzi babo babikoze, no gukomera ku myitarire iboneye ibaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages