Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa saba z’ijoro aho bivugwa ko hari umusirikare wari ku burinzi wagiranye ubwumvikane buke n’umuturage bikaza kumuviramo kuraswa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yabwiye IGIHE ko abasirikare babiri bakurikiranyweho urupfu rw’uyu muturage bahise batabwa muri yombi.

Ati “Iyo nsanganya yabaye mu gitondo cy’uyu munsi hafi saa saba z’ijoro. Bivugwa ko abasirikare bacu babiri bari ku irondo noneho umwe muri bo akaza kurasa umuturage ariko ntiyagize amahirwe yo kurokoka isasu.”

Lt Col Ngendahimana yakomeje atangaza ko iki ari igikorwa kibabaje ariyo mpamvu hatangiye iperereza kuri abo basirikare. Gusa kugeza ubu, ngo nta makuru ya nyayo y’impamvu zateye uyu musirikare kurasa umuturage aramenyekana.

Ati “ Icyo nakubwira ni uko tutaramenya mu by’ukuri uko byagenze ariko iperereza ryahise ritangira ndetse n’abo basirikare bafashwe bafunzwe. Icyo iperereza rizagaragaza nicyo kizashingirwaho mu kubashyikiriza ubutabera kugira ngo icyaha nikibahama bahanwe hakurikijwe icyo amategeko ateganya.”

“Haravugwa ibintu byinshi niyo mpamvu dushaka kumenya neza amakuru ya nyayo y’ibyabaye, imvo n’imvano y’ikibazo kugeza aho umusirikare arasa.”

Igisirikare cy’u Rwanda cyihanganishije umuryango wabuze umuntu kinizeza ko ibyavuye mu iperereza bizatangazwa kugira ngo hatangwe ubutabera buboneye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yihanganishije umuryango wabuze umuntu
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yihanganishije umuryango wabuze umuntu