00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bahawe imyitozo yo kunoza ubutumwa bw’amahoro basabwe kutikubira ubumenyi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 August 2018 saa 07:50
Yasuwe :

Abasirikare bagera kuri 200 n’abapolisi baturutse mu bihugu 13 birimo n’u Rwanda bari bamaze ibyumweru bibiri bahabwa amasomo agamije gutuma ubutumwa bw’amahoro burushaho kunozwa.

Basabwe kutikubira ubumenyi bahawe ahubwo bakabugeza kuri benshi bashoboka.

Iyi myitozo ihuriweho yiswe Shared Accord yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako kuva tariki ya 14 Kanama 2018.

Yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya 18 cyari kigamije kurushaho kungurana ubumenyi ku buryo bwo kunoza ibikorwa bya Loni bigamije kugarura amahoro hirya no hino ku Isi hibandwa ku kurinda abasivile kuko ariyo iba ari inshingano ya mbere.

Mu muhango wo gusoza iyi myitozo wabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuhuzabikorwa wa Shared Accord 2018, Maj. Gen Kabandana Innocent, yavuze ko isize abayitabiriye barushijeho gusobanukirwa byinshi ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni.

Ati " Twazanye abantu batandukanye, ibihugu bitandukanye, abasirikare n’abapolisi kugira ngo twigire hamwe, twungurane inama, tunafashanye kuzamura ubushobozi bwacu mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi.”

Yakomeje asaba abitabiriye iyi myitozo kutazihererana ubumenyi bahawe ahubwo bakazabusangiza bagenzi babo bari mu gisirikare, kugira ngo burusheho kugenda neza.

Ibi kandi yabihuriyeho n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen Jacques Musemakweli, wavuze ko iyi myitozo izagira uruhare mu kurushaho kunoza imikoranire y’ibihugu n’imiryango yayitabiriye.

Ikindi ni ukuzamura ubushobozi bw’abasirikare mu gutegura no gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kugarura amahoro bibanda ku kurinda abasivili.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo Maj. Ketty Chikwekwe waturutse muri Zambia bavuze ko Shared Accord yabahaye urubuga rwo gusuzuma ibibazo Afurika ihura nabyo kugira ngo babishakire ibisubizo nk’Abanyafurika.

Ati “Muri ibi byumweru bibiri twarakoze cyane, twahereye ku kwiga, ubundi dutangira gutegura ibikorwa bya gisirikare. Ibikorwa twabashije gushyira kuri gahunda, tuzabasha kugenda tubishyire mu ngiro kugira ngo tumenye niba bitanga umusaruro, ahari icyuho n’ibyarushaho kunozwa.”

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko abasirikare b’igihugu cye bagize uruhare muri iyi myitozo binyuze mu gusangiza abandi ubumenyi bafite.

Abayitabiriye kandi bigiye ku Banyarwanda basanzwe babungabunga amahoro ahantu bigaragara ko bitoroshye babasha kumenya imbogamizi bahura nazo n’uko babyitwaramo.

Shared Accord 2018 yitabiriwe n’u Rwanda rwari ruyakiriye bwa mbere, Angola, Botswana, u Butaliyani, Madagascar, Malawi, Maroc, u Buholandi, Congo, Senegal, Togo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zambia.

Abayitabiriye bavuga ko bungutse ubumenyi buzatuma barushaho gufatanya mu bikorwa bigamije kugarura amahoro ariko bashyira imbere kurinda abasivile
Iyi myitozo yitabiriwe n'abagera kuri 200 baturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika, Amerika n'u Burayi
Maj. Gen Kabandana Innocent na mugenzi we w'Umunyamerika bafatanyije kuyobora imyitozo ya Shared Accord 2018
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen Jacques Musemakweli na Maj Gen Kabandana Innocent wari Umuhuzabikorwa wa Shared Accord 2018
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko igihugu cye cyigiye byinshi k'u Rwanda rusanzwe rubungabunga amahoro mu bice birimo imbogamizi nka Centrafrique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages