00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bakuru b’ishuri rya gisirikare rya Kenya barigira ku cy’u Rwanda

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice Fils

Kuya 9 December 2013 saa 04:25
Yasuwe :

Itsinda ry’abasirikare bo mu rwego rw’abofisiye 14 baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Kenya batangiye urugendoshuri rw’iminsi irindwi mu Rwanda, uruzinduko rugamije kwiga uruhare rw’igisirikare cy’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Muri uru rugendo shuri biteganyijwe ko aba bazagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye z’igisirikare cy’u Rwanda kugira ngo barusheho gusobanukirwa imiterere n’imikorere by’igisirikare cy’u Rwanda bikaba (…)

Itsinda ry’abasirikare bo mu rwego rw’abofisiye 14 baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Kenya batangiye urugendoshuri rw’iminsi irindwi mu Rwanda, uruzinduko rugamije kwiga uruhare rw’igisirikare cy’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Muri uru rugendo shuri biteganyijwe ko aba bazagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye z’igisirikare cy’u Rwanda kugira ngo barusheho gusobanukirwa imiterere n’imikorere by’igisirikare cy’u Rwanda bikaba binatuma kibasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nyuma y’inshingano y’ibanze y’igisirikare yo kurinda igihugu.

Mu gutangira uru rugendoshuri, aba basirikare bavuye muri Kenya bagiranye ibiganiro n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, abasobanurira byinshi ku gisirikare abereye umugaba n’ibyo kimaze kugeraho nyuma y’1994.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko mu rwego rwo gusobanurira neza aba basirikare imishinga n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bazagira umwanya wo gusura ibyo bikorwa birimo nk’ikigo cya gisirikare cy’I Gako,isanduku y’ubwiteganyirize y’abasirikare CSS Zigama,ikigo cy’ubwishingizi cya gisirikare MMI n’ibindi. Yagize ati “nyuma yo gusura ibyo bikorwa byose turizera ko bazahava bafite ishusho nyayo y’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.”

Naho ku ruhande rwe, Gen DP Okwano uyoboye iri tsinda avuga ko uru rugendoshuri ari ingenzi kuri bo nk’ishuri rya gisirikare rya Kenya, kuko ari umwanya babonye wo kugereranya ibikorwa byabo n’iby’ibindi bihugu by’umwihariko u Rwanda rwanakoze ibikorwa bifatika byinshi nyuma y’umwaka w’1994.

Okwono yasobanuye ko hari n’andi matsinda yagiye mu bindi bihugu kureba ibyaho na byo uko byifashe, icyakora ko ngo hakiri kare kuba yatangaza ibyo bamaze kubona mu Rwanda kuko bagifite byinshi byo kwiga. Ati “turacyari mu ntangiriro z’urugendoshuri rwacu, tuzagira umwanya wo kwicara tugereranye ibyo tuzaba twabonye mu Rwanda n’iby’iwacu.”

Ishuri rikuru rya gisirikare rya Kenya ni rimwe mu mashuri ya gisirikare atanga amasomo y’igisirikare cy’umwuga yo ku rwego rwo hejuru. Ibihugu bitandukanye byoherezayo abasirikare kuhafatira amasomo, ndetse mu gihe bayarangije bagashingwa imirimo ihanitse mu gisirikare cy’ibihugu byabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages