Ni impanuro bahawe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 mu muhango wo gutanga impampabumenyi ku banyeshuri 4,497, basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bihugu bitandukanye mu karere.
Ni ibirori byabanje kubera ku ikoranabuhanga kugira ngo abanyeshuri bose b’iyi Kaminuza ifite icyicaro muri Kenya bahurizwe hamwe, nyuma buri Ishami rikomeza gahunda yayo uko ryabiteguye.
Umuyobozi Mukuru wa MKUR, Prof. Edwin Odhuno yavuze ko mu gihe cy’imyaka 12 iri shami rimaze rifunguwe mu Rwanda, ryibanze kuri gahunda zitandukanye zagombaga kurifasha guteza imbere ireme ry’uburezi batanga.
Yavuze ko abanyeshuri barangiza muri iyi kaminuza babona imyanya ikomeye mu nzego za Leta, abandi bagakora mu nzego z’abikorera, abandi bagahanga imirimo.
Ati "Ndasaba namwe musoje uyu mwaka ko mugomba gukurikiza bakuru banyu kugira ngo dukomeze kugira umuryango w’abize muri MKUR benshi ndetse b’icyitegererezo ku baba basigaye bari kwiga."
Yagaragaje ko iyi kaminuza yigisha amasomo ari ku rwego rwo hejuru, ari nayo mpamvu ifatwa nk’imwe mu z’icyitegererezo mu gihugu ndetse no mu Karere.
Ati "Ntabwo urwo rwego warugeraho mu gihe udatanga uburezi bufite ireme, abarimu b’umwuga nibo bashobora kukugeza kuri urwo rwego. Nishimiye kubabwira ko twageraje kugendera muri uwo mujyo."
"Kaminuza yahaye akazi abafite impamyabumenyi z’ikirenga kugira ngo batange ubumenyi buhagije ku banyeshuri biga ubuganga, Ubuzima rusange, Ikoranabuhanga, Ubucuruzi ndetse n’Uburezi."
Yatangaje ko bari gukorana n’inzego z’uburezi mu Rwanda, ku buryo bitarenze mu 2023 bazaba batangije amasomo y’icyiciro cya gatatu ajyanye n’ubuvuzi (Master of Science in Nursing).
Mount Kenya University itanga amasomo arimo ayo ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya kaminuza, icya kabiri n’icya gatatu, ndetse itanga n’impamyabumenyi z’ikirenga.
Abanyeshuri basoje amasomo mu cyiciro cya 22, bahuye n’ibizazane byatewe na Covid-19 kuko byageze aho kaminuza ifunga imiryango mu gihe iki cyorezo cyari cyakajije umurego mu 2020.
Umuyobozi w’Abanyeshuri wungirije muri MKUR, Nkusi Ronald, yavuze ko nubwo byari bigoye, besheje umuhigo.
Ati "Nubwo twabanje kwigira ku ikoranabuhanga byarangiye tugarutse dukomeza amasomo imbonankubone, gusa ntabwo byari byoroshye kuko hari n’abashoboraga kuva mu ishuri nyuma y’ingaruka za Covid-19 yazahaje ubukungu ku buryo bukomeye."
Ahuza na Mugenzi we Ndacyayisenga Placide usoje mu Ishami ry’Itangazamakuru uvuga ko bamaze hafi ibihembwe bibiri batiga, aho amasomo yanasubukuwe bakabanza kwigira mu rugo.
Ati "Ariko ntibyaduciye intege ari nayo mpamvu utubona muri uyu mwambaro."
Bahawe impanuro na Bernard Makuza
Uwahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda na Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, yabwiye aba banyeshuri ko kuba basoje amasomo ari amahirwe sosiyete ifite, kuko uburezi ari cyo gishoro umuntu yajyana aho ari ho hose kikamwungukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yababwiye ko kugeza ubu batakiri abo bari bo mu bihe bishize, yemeza ko ari cyo gisobanuro cyo guhabwa impamyabumenyi kuko umuntu atandukana n’icyiciro yarimo akinjira mu kindi gisaba kubyaza umusaruro ibyo bahawe.
Ati "Ubu mwahindutse ndetse mwageze ku rundi rwego. Mugomba gukoresha iyo mpinduka mwagezeho muharanira ibyiza haba kuri mwe, imiryango yanyu n’ibihugu muturukamo."
Amwe mu masomo atangirwa muri MKUR ni ajyanye n’Uburezi, Ubucuruzi, Siyansi mu Makuru n’Ikoranabuhanga (Sience In Information Technology), Itangazamakuru n’Itumanaho, Imibanire Mpuzamahanga, Ubujyanama mu by’Imitekerereze ya muntu, n’amasomo ajyanye n’Ubuvuzi ndetse n’Ubukerarugendo.
Hari intego ko hagati ya 2020 na 2030, izaba ifite amashami mashya ajyanye n’Ubuvuzi arimo kubaga, kuvura amenyo, ‘Biomedical Engineering’, n’andi.
Kaminuza ya Mount Kenya imaze kubaka izina kuko nko kuva muri Nzeri-Ukuboza uyu mwaka imaze kwandika abanyeshuri bagera kuri 47,627 mu mashami yose, ibigaragaza umusanzu ikomeje gutanga mu burezi mu rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!