Abasoje ni abanyeshuri basaga 150 bamaze umwaka biga amasomo yiyongera ku yo bize muri za Kaminuza.
Ni mu muhango wabereye i Nyarutarama ku wa 16 Kamena 2022, abaterankunga b’uyu mushinga bafatanyije na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo mu Rwanda bafatanya kwishimira intabwe ikomeje guterwa mu kugera ku ntego igihugu cyihaye mu kwihangira imirimo.
Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo ivuga ko umubare w’imirimo yahangwaga wagabanyutse ugereranyije no mu myaka ya mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Mu busanzwe, mu mwaka imirimo ihangwa yarengaga ibihumbi 220, ariko kugeza ubu uyu mubare nturi kugerwaho. Uruhare rw’abafatanyabikorwa muri uru rugendo, Minisiteri ivuga ko ariyo ntwaro ya mbere.
Umunyeshuri usoje amasomo muri SOS Children Village Rwanda , Rubangusa Oreste yavuze ko bagiye guhera ku masomo bize bagafasha igihugu mu guhanga imirimo myinshi.
Yagize ati "Kuza hano ni amahirwe akomeye kuri twe nk’urubyiruko. Hari byinshi twumvaga ko bidashoboka birimo gukora icyo aricyo cyose, gukora umurimo uwo ariwo wose ndetse nko kwihangira umushya. Gusa bagize nk’ikindi baduha kidutera ingabo mu bitugu nk’ubushobozi mu gishoro, twakora byinshi kuko biturimo."
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo, Mwambari Faustin, yavuze ko kuba aba banyeshuri bafite impamyabumenyi bidahagije, ahubwo urubyiruko rukwiriye gukomeza kwiga kugira ngo bahabwe akazi mu buryo bworoshye.
Ati "Mu isi ya none, kuba umuntu yararangije kaminuza ntabwo bihagije. Bitewe n'uko ibihe bihinduka hakenewe no kuzamura ubumenyi. Igishoro iyo cyabonetse baragihabwa, ariko uko bazamenya byinshi ni nako bazabasha kubona akazi bagaheraho bishakira ibishoro."
Umuyobozi mukuru wa SOS Children Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko gahunda bafite ari ukugabanya umubare w’urubyiruko rudafite imirimo, ndetse no kugabanya umubare w’abagifte ibitekerezo bikiri hasi.
Ati "Kuba dufite urubyiruko rusaga 22.8% batagira imirimo ni icyuho kiza imbere. Hari kandi n’ibigo bitubwira ko abakozi babona baba badafite ubumenyi buhagije. Iyo niyo mpamvu twatagije iyi gahunda imaze imyaka itatu, kandi yabyaye umusaruro kuko hafi ya bose mu barangije aha bafite akazi."
Abanyeshuri 240 barangije mu masomo y’ubusuderi, gukora amazi, ubwubatsi ndetse n’ubudozi. Hari kandi abasoje amasomo mu birebana n’ubucuruzi ndetse n’amashanyarazi.
Abanyeshuri ni 650 ni bo biteganyijwe ko bazafashwa n’umushinga wa Youthcan ku bufatanye na SOS Children's Village Rwanda.









Ibitekerezo 0