Bafashwe kuri uyu wa Kabiri ahagana 15:00 babasanze aho bari basanzwe bacumbika mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.

Ubuyobozi buvuga ko bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, inzego z’ibanze n’abanyerondo avuga ko basanzwe basambanya abangavu batatu.

Abo basore bombi bafite imyaka 22 umwe akomoka mu Karere ka Bugesera naho undi ni uwo muri Nyagatare. Abakobwa bakekwaho gusambanya harimo babiri bafite imyaka 14 n’undi ufite 16 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, avuga ko usibye abo basore hatawe muri yombi n’umugore ukekwaho gucuruza abo bangavu.

Ati “Ni byo koko hari amakuru twamenye ko hari abana batatu b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16 bivugwa ko mu bihe bitandukanye bagiye basambanywa n’abasore barimo babiri biga muri IPRC-Huye; tukaba rero icyakozwe ari ukubafata tukabashyikiriza RIB.”

“Hari n’umugore wafashwe na we ukekwaho kubashora muri ibyo bikorwa. Ni umugore n’ubundi usanzwe uzwiho ingeso yo kwicuruza cyane ko yari yarafashe umwe muri abo bana amugira umukozi we akajya amurerera umwana ariko n’ubundi ikigamijwe ari ukumucuruza.”

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyarwa bavuga ko abo basore barenganye kuko abo bakobwa bakekwaho gusambanya bari basanzwe bakora umwuga w’uburaya.

Umwe ati “Icyo navuga ni uko bariya bahungu bahohotewe kuko bariya bakobwa basanzwe ari indaya barazwi mu Mujyi wa Butare. Bariya bakobwa basanzwe baza kubasura bakabaha amafaranga, ni indaya baba bari mu tubari mu mujyi.”

Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hagaragara abangavu baterwa inda bakabyara imburagihe batarageza ku myaka 18 y’amavuko. Mu 2018 abatewe inda ni 338 naho abazitewe mu 2019 bagera 669.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko abo basore bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Ngoma kandi bari gukorwaho iperereza ku cyaha bakekwaho.

CIP Twajamahoro yavuze ko bagendeye ku makuru bafite hari gushakishwa n’abandi bakora ibikorwa nk’ibyo byo gusambanya abangavu cyangwa kubacuruza.

Iyi nsanganya yabereye mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba
Iyi nsanganya yabereye mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba

[email protected]