00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasore ntibavuga rumwe n’abakobwa badukanye kugenda batambaye amakariso

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 17 April 2015 saa 05:56
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abasore mu mujyi wa Kigali ntiruvuga rumwe n’abakobwa badukanye ingeso yo kugenda mu nzira batambaye umwenda w’imbere uzwi nk’ikariso.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu basore batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bemeza ko abakobwa basigaye baradukanye uburyo bushya bwo kutambara umwenda w’imbere (ikariso) mu rwego rwo gukurura abagabo cyangwa abakunzi babo.

Nkusi Hassan utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge,avuga ko we yatunguwe cyane nyuma y’aho hari umukobwa wamwibwiriye amaso ku maso ko hari imyenda ajya yambara ntashyiremo ikariso mu rwego rwo kugira ngo aberwe.

Yagize ati “Yanyibwiriye ubwe ko igihe kinini agiye mu birori cyangwa yagiye kubyina, nta kariso ajya yambara ariko ambwira ko biterwa na none n’imyenda aba yambaye kuko hari imubera iyo atayambaye”.

Imwe mu myambarire muri Kigali abakobwa bakunda ariko ntibayivugeho rumwe na bamwe mu basore

Muneza Antoine we avuga ko umukobwa utambara ikariso amufata nk’uwigurisha kuko nta muntu muzima ukuze ufite ubwenge ushobora gutinyuka kugenda atayambaye.

Yagize ati “ Abambara gutyo nemeza ko aba ari indaya n’ubwo wenda baba badashaka kubyerura ngo babigaragaze kuko nta buryo umuntu muzima wiyubashye yatinyuka kugenda nta kariso yambaye.”

Hari bamwe bavuga ko Urubyiruko rw'u Rwanda ruba rwigana imyambarire y'abazungu bajya baza mu Rwanda

Uwamahoro Claire w’imyaka 24, atuye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara, nawe yemera ko kutambara ikariso ku bakobwa byadutse ariko akavuga ko yumva ntacyo bitwaye kuko ari uburenganzira bwabo kwambara uko bashatse.

Yagize ati “Simbikora ariko rwose mfite inshuti zanjye zifite imyenda zambara zitayishyizemo [Ikariso ] ariko kuri njye numva nta n’ikibazo kirimo kuko buri muntu aba afite uburenganzira bwo kwambara uko ashatse kandi bikaba bizwi ko n’uwicaye nabi ababaza imbere he”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages