Abatabona bahugurirwa mu kigo cy’abatabona cya Masaka barinubira ihezwa n’ikumirwa mu mirimo y’amaboko riba mu miryango baturukamo babwirwa ko ntacyo bashoboye kubwo kugira ubumuga bwo kutabona.
Abatabona bahura n’ingorane zitandukanye mu miryango yabo cyane cyane gukumirwa mu mirimo y’amaboko babwirwa ko ubwo batabona ntacyo babasha kwikorera cyangwa gukorera abandi.
Mu gushaka kumenya imibereho ya buri munsi y’abatabona, IGIHE yasuye abatabona bahugurwa n’ikigo cy’abatabona cya Masaka mu gukora imirimo y’amaboko itandukanye hagamijwe kubafasha kwigira no kubarinda gusabiriza.
Abatabona bemeza ko kugira ubumuga bw’urugingo rumwe bidakuraho ko ingingo zose ziba zidakora; bongeraho ko uko kubabuza gukora imirimo itandukanye ari byo bituma ingingo zose ziremara nazo zikamera nk’izihumye mu bijyanye no gukora no kwirwanaho.
Uwamahoro Belancile w’ imyaka 32 yabwiye IGIHE ko yahumye afite imyaka 20 y’amavuko, guhera icyo gihe ngo abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi batangiye kurwanya ko yagira imirimo runaka yakora, bituma atangira kujya aramuka yicaye.
“Hari n’igihe nageragezaga guteka cyangwa kujya kuvoma abaturanyi bambona bakaza bagatuka abo mu muryango wanjye, ngo mwaretse kumusonga[…]”
Yasobanuye ko abantu benshi bumva ko iyo utabona ntacyo uba ugishoboye, ko gukora biba birangiye, ati “kandi rwose si ko biri”.
Yemeza ko neza ko ahubwo ubu ari bwo abashije ati “Nta mirimo nakoraga ariko ubu nzi imirimo yose nyuma y’iminsi mike ngeze hano”.
Nkuriyingoma Jean Baptiste we yahumye ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye yiga iby’amashanyarazi, akimara guhuma yaratashye aba mu rugo yagira icyo agerageza gukora bakamurwanya ko ntacyo ashoboye ndetse bamwe bakamubwira ko nta munani azahabwa.
“Nkimara gufatwa n’uburwayi bikagera aho amaso yanjye atabasha kubona natangiye kumera nk’uhezwa (guheezwa) mu muryango, ibitekerezo byanjye ntibyumvwe, imirimo yose nkabwirwa ko ntayishoboye, mbese byari bimeze nk’aho nkwiriye kujya gusabiriza kandi nzi gukora”.
Yarakomeje ati “Nakomeje kujya nkora ibyo nshoboye bigeze aho ndananirwa nkabura n’uwambwira ngo isuka iri hariya noneho ingingo ziraremara kubera kudakora”.
Ubu ngo ibintu byarahindutse, “kuva aho ngereye muri iki kigo abatabona twigishwa mbere na mbere kumenya kwiyobora (mobilite) ku buryo nta kibazo wagira n’iyo waba ugenda ahantu utahazi”.
“Ubu namenye guhinga no korora kijyambere, iyo nkora n’iyo ngiye kwibeshya baranyobora ku buryo nzasubira mu gace nturukamo abibwira ko abatabona nta cyo bashoboye bagatangara.”
Umwarimu umwe mu bigisha abatabona ngo babashe kugira imirimo yo kwiteza imbere no kwibeshaho mu buzima bwabo bw’ahazaza avuga ko anezezwa n’uburyo abatabona bagenda bamenya imirimo itandukanye kandi ko abaharangije bagiye batanga icyizere bitewe n’uburyo biyubatse nyuma yo kurangiza amasomo ndetse bagashinga n’imiryango .
Mukeshimana Jean Marie Vianney ni umuyobozi w’ikigo cy’abatabona cya Masaka yavuze ko kuba abatabona babasha gukora imirimo ibateza imbere ndetse n’igihugu, ari ibintu byiza ngo ariko ikibazo kimwe kitoroshye ni uko icyo kigo ari kimwe mu gihugu hose kandi abatabona bakeneye gufashwa ngo babashe kwigira ari benshi.
“Abatabona uzasanga baraciye ukubiri no gusabiriza, kuko baciye muri iki kigo […] gusa duhangayikishwa n’uko nta bushobozi dufite bwo kwakira abakeneye gufashwa bose kuko ari benshi kandi tukaba turi ikigo kimwe mu gihugu hose”.
Bifuza ko abashinzwe urwego rw’abafite ubumuga mu gihugu babakorera ubuvugizi no gushaka uburyo hajyaho ikindi kigo ahandi mu gihugu.
Ikigo cy’abatabona cya Masaka gihugura abatabona mu gihe cy’amezi atandatu, bakiga gusoma no kwandika, korora no guhinga, amasomo y’ubujyanama n’ibindi.
Kimaze gusohora abanyeshuri 589 kuva mu mwaka 1996 gitangiye kuko gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 30 gusa.
Foto: Tombola
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO