00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatarabigize umwuga babimburiye abandi muri ’Cogebanque Tennis Open 2018’ (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 15 October 2018 saa 10:07
Yasuwe :

Mu bibuga bya Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu Rugunga hatagiye irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rizamara icyumweru, aho abakiri bato mu bahungu n’abakobwa n’abatarabigize umwuga babimburiye abandi, ababigize umwuga bo bagatangira Kuri uyu wa Mbere.

Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 nibwo ubuyobozi bw’ikigo cy’imikino cya ‘Cercle Sportif de Kigali’ ku bufatanye na Banki y’ubucuruzi, Cogebanque batangije irushanwa mpuzamahanga rya Tennis.

Iri rushanwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’abakinnyi 160 babigize umwuga, barimo Abagabo 64, Abagore 32 mu bakina ari umuntu ku giti cye.

Naho mu bakina ari babiri, amakipe 32 agizwe n’abakinnyi babiri babiri yamaze kwiyandikisha.

Mu batarabigize umwuga hitabiriye abagabo 64 bakina umuntu ku giti cye. Mu bakiri bato batarengeje imyaka 14 hiyandikishije abana b’abahungu 16 n’abana b’abakobwa bane.

Ikipe zagombaga guturuka muri Uganda ntabwo zashoboye kwitabira ubutumire ariko iri rushanwa ryitabiriwe n’abanyamahanga batanu barimo Abarundi batatu n’abanye-Congo babiri banazwi mu mukino wa Tennis muri aka karere; Christian Odiama na Muliro Lucien.

Umuyobozi mukuru wa Cercle Sportif de Kigali Maj Gen Jean Bosco Kazura wanashimiye umuterankunga Cogebanque ,yabwiye IGIHE ko iri rushanwa rizafasha kuzamura impano nshya z’abana bagize amahirwe yo guhangana ubwabo ariko berekerwa n’ababyeyi babo.

Ati “Ibyo twifuzaga dutegura iri rushanwa biri kugenda neza cyane. Kuko abana bamaze gutangira guhangana bagaragaza impano zabo kandi aha niho hazava abazahesha ishema u Rwanda mu myaka iri imbere.”

“Ndetse n’abakuru batabigize umwuga batangiye imikino ibafasha kugumana umubiri umeze neza, ibintu binafasha u Rwanda nk’igihugu ariko banerekera abana babo bagombaga kugira abo bigiraho.”

Abatarabigize umwuga barimo n’uyu muyobozi n’abandi bazwi nk’uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco Habineza ‘Joe’ Joseph ubu bageze muri 1/16 kuko batangiye ari 64 none hasigayemo 32.

Ababigize umwuga barimo Olivier Havugimana na Dieudonne Habiyambere bageze ku mukino wa nyuma wa Cogebanque Tennis Open iheruka bo baratangira imikino yabo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukwakira 2018.

Aho iyi mikino iri kubera hari abakozi ba Cogebanque basobanurira abayitabiriye ibyiza byo gukoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga rya Cogebanque nka Internet Banking, amakarita, E-wallet, Mobile banking n’ibindi biborohereza guhabwa serivisi za banki.

Abageze muza bukuru batabigize umwuga bakina barwanya ubusaza ariko banerekera abana babo
Abakozi ba Cogebanque basobanurira abitabiriye imikino ibyiza byo gukoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga rya Internet
Abana b'abakobwa nabo barahari
Harimo n'ikiciro cyo gukina ari babiri
Imikino umunani ibera rimwe mu bibuga bitandukanye by'iki kigo
Imikino yose irimo kubera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali (CSK)
Irushanwa ryatangijwe ku mugaragaro kuwa gatandatu ariko ababigize umwuga bo baratangira kuri uyu wa mbere
Mu bitabiriye harimo abana bakiri bato
Mu mikino y'abana n'abasifuzi baba ari abana bigishijwe amategeko y'umukino wa Tennis
Ngo intego ni ukuzamura abana bashobora kuzahesha u Rwanda ishema mu myaka iri imbere
Ni imikino ikurikiranwa n'ab'ingeri zitandukanye
Umuyobozi mukuru wa Cercle Sportif de Kigali Maj Gen Jean Bosco Kazura nawe akina mu batarabigize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages