00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyakigali bacikanwe bongewe ibyumweru bibiri byo kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga

Yanditswe na Léonidas Muhire , Mutangana Elie
Kuya 7 September 2026 saa 06:09
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyakigali bari baracikanwe bongerewe ibyumweru bibiri byo kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga mu rwego rwo kubavuna amaguru bajya mu ntara ndetse no kwihutisha iyi gahunda.

Ibi byatangajwe n’umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette agaragaza ko byemejwe nyuma yo kubona mu Mujyi wa Kigali abagikeneye kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga bakiri benshi.

Mugwaneza yabwiye IGIHE ko bongeyeho ibyumweru bibiri kuva ku itariki 8-20 Nzeri 2026 aho bari gufotorera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga gusa buri wa Mbere uba ari umunsi w’ikiruhuko ntibakora.

Ni nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali gufotora byari byararangiye ariko ubwo hagatangizwaga imurikagurisha mpuzamahanga, NIDA yafunguye ‘stand’ yo kuhafotorera abacikanwe ariko baba benshi.

Ati “Twatangiriye mu imurikagurisha abantu baba benshi dusaba ko twakomeza tugafotora n’abandi basigaye.”

Kuva imurikagurisha ryarangira ku itariki 17 Kanama 2026, NIDA yari yakomeje gufotora Abanyakigali bacikanwe ariko na bwo bakomeza kuba benshi kuko yagombaga gusoza iki gikorwa ku itariki 6 Nzeri 2026 ariko bari bacyiza.

Gahunda yo kwifotoza mu mujyi wa Kigali yari yatangijwe kumugararo kuwa 7 Gashyantare 2026. Byari biteganyijwe ko izamara ibyumweru birindwi, bivuze ko yari gusozwa taliki 4 Mata 2024. Gusa byagaragaye ko hari abo iyi gahunda yasojwe batarifotoza.

NIDA ivuga ko guhera taliki 8 Nzeri 2026 iyi gahunda izakomereza mu tundi turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru, igakomereza mu karere ka Rusizi guhera taliki 14 Nzeri ikazasorezwa mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu.

Kugeza ubu NIDA itangaza ko abagera kuri miliyoni umunani n’ibihumbi 300 ari bo bamaze gutanga imyirondoro yabo kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama.

Abatarifotoza i Kigali bahawe andi mahirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages