Ku rundi ruhande hari ababaga bafite abana bashaka kujya kwiga imyuga, bakamaganirwa kure n’ababyeyi babo bavuga ko bashaka kujya kuba ibirara abandi bakabatera utwatsi bababwira ko batakemera ko abo babyaye baba nk’abaturanyi babo b’abafundi, ababaji n’ibindi.
Gusa uwavuga ko ibyo bigenda biba amateka ntiyaba abeshye dore ko ubu abatunzwe n’imyuga aribo benshi kandi bakomeje no kwiyongera.
Kuri ubu leta y’u Rwanda yashyize ku ibere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bijyana n’umuvuduko afite mu kugabanya umubare w’abadafite akazi ndetse leta yifuza ko 2017 yapfundikirwa amashuri y’ubumenyingiro yigwamo n’abarenga 60% by’abanyeshuri bose.
Amashuri yarashinzwe andi aracyavuka
Mu rwego rwo gukabya inzozi z’igihugu zo kugira abaturage bakwibeshaho binyuze mu mwuga, leta yashyizeho amashuri atanu ya IPRC n’ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bisaga 392 bifasha abanyeshuri basaga ibihumbi 116.
Uretse amashuri yahanzwe, hari n’ayigishaga amasomo asanzwe maze nyuma yo kubona intumbero y’igihugu ahitamo guha intebe imyuga n’ubumenyingiro ubwo n’amazina yayo arahinduka, iyari Ecole Secondaire/Secondary School runaka ibatizwa Ecole Technique/Technical School.
Hashyizweho kandi ibigo by’imyuga yigwa mu gihe gito ku buryo umusore n’inkumi babyizemo nyuma y’amezi atandatu baba bashobora gutangira gukirigita ifaranga bisunze ubumenyi babivomyemo. Hashyizweho kandi gahunda yo kubaka ‘Agakiriro’ muri buri karere aho urubyiruko rushobora guhurira rugakora imirimo y’amaboko itandukanye nk’ububaji, ubudozi, ubwubatsi, n’ibindi.
Abari ibicibwa muri sosiyete babaye bashya
Hari urubyiruko rumwe na rumwe ruba rwarajujubije sosiyete bitewe n’ibikorwa bitemewe rukora nk’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindu byose usanga rutwerera ubushomeri.
Uru rubyiruko rwajyanywe mu bigo ngororamuco nka Iwawa n’ahandi rugirira amahirwe adasanzwe yo kwigishwa imyuga inyuranye nta kiguzi ku buryo ruvayo rushobora kwibeshasho ntawe rutegeye amaboko rubikesha umwuga rwigiyeyo.
Gahunda yatangiye kwera imbuto
Ubwo Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bashyiraga ahagaragara amanota y’ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye, hagaragajwe ko mu 2016 mu myuga n’ubumenyi ngiro hari hiyandikishije abanyeshuri 24086 hakora 24 074; muri aba barimo abanyeshuri basanzwe 23 667 (98.26%), n’abakandida bigenga 416 (1,74%).
Muri aba bose, abakobwa bagera ku 10 724 (44,53%) n’abahungu 13 361 (55,47%). Abatsinze neza ikizamini cya leta bemerewe guhabwa impamyabumenyi ni 21 283 bangana na 88,41%. Muri aba 90% ni abahungu naho 86% ni abakobwa.
Ibyo bishimangira ko umubare w’abakoze bakanatsinda ibizamini bijyanye na TVET wazamutseho 9% ugereranyije na 2015 kuko wavuye ku 21,305.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier yatangaje ko gahunda ya Leta iteganya ko mu barangije icyiciro rusange, abagera kuri 60% bakwiye gukomeza mu masomo y’ubumenyingiro, abandi basigaye bakiga ay’ubumenyi rusange.
Ab’imyuga barebwa bwa mbere mu gutanga buruse
Mu gutanga inguzanyo ya buruse za kaminuza naho zahinduye imirishyo kuko inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 24 Kamena 2016 yemeje ko abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi muri iyo gahunda ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’iz’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).
Leta kandi ntitana no kuburira abaturage by’umwihariko urubyiruko kugira ngo rwihangire imirimo kuko ivuga ko yo itanga akazi ku kigero cya 3%, agasigaye kagasaranganywa n’abikorera abandi bakihangira icyo bakora.
Hari abirengagije licence basubira kwiga umwuga
Kera warangizaga kaminuza utekereza ko ugiye kwicara mu biro no muri za ntebe zizengurutsa na telefone y’akazi hafi yawe ; gusa kuri ubu byarahindutse. Hari abahatanira gusubira mu mashuri y’imyuga ngo barebe ko bakwibeshaho ntawe bateze amaboko, babifashijwemo na gahunda ya NEP Kora Wigire ifasha urubyiruko kubona ubumenyi mu myuga n’ubumenyingiro no gukora imishinga byose byabafasha gutera intambwe bakava mu bukene.
Ibi babifashwamo n’uko Leta yashyizeho ikigega BDF gifasha abashaka guhanga imirimo kikabaha inguzanyo nta ngwate.
Muri Gicurasi umwaka ushize habarurwaga abantu 100 basubiye kwiga imyuga nyuma y’uko barangije kaminuza.
Bitewe n’ingufu leta iri gushyira mu guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro n’agaciro kari guhabwa abayize kimwe no gushyiraho gahunda nyinshi zigamije guhanga imirimo yiganjemo iy’amaboko bijyana no kwimakaza ikoranabuhanga, biraca amarenga ko umuntu utarize imyuga bizamugora kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Muri iki gihe kandi mu Rwanda intero ni imwe ya ‘Made in Rwanda’, aho inganda n’ibigo binyuranye byitezwe gufungura imiryango mu rwa Gasabo ku buryo zizakenera abakozi benshi ariko bazaba biganjemo abize imyuga n’ubumenyingiro udasize siyansi n’ikoranabuhanga, ibishobora kuzagora abatari muri ibyo byiciro gupfumirira muri izo nganda kugira ngo nabo bashake umugati.
Niba kandi leta ifite intego ko nibura 60% by’abarangiza icyiciro rusange bazakomeza mu masomo y’ubumenyingiro, bivuze ko 40% basigaye bazaba ari ak’abiga andi masomo asanzwe, byumvikanisha ko no ku isoko ry’umurimo aba bazakomeza kurushwa ingufu.



















TANGA IGITEKEREZO