Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, avuga ko iri zamuka ari ikimenyetso cy’uko gahunda zashyizweho zirimo gutanga umusaruro, nubwo abaturage badahatirwa gukoresha bisi.
Ati “Kwiyongera kw’abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakiyongeraho 15%, ngira ngo ni ikintu cyo kwishimira.”
Dr Nsengiyumva yavuze ko gukoresha ubwikorezi rusange ari amahitamo y’umuturage, ariko ko Leta ishyiraho uburyo bufasha abifuza kubukoresha, cyane cyane mu gihe ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuzamuka.
Ati “Ntabwo duhatira abantu ngo mujye muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Umuntu ushoboye kwishyura ibiciro bya peteroli, umuntu ushoboye kwishyura ubundi buryo bwo kugenda, abifitiye ubushobozi, ni uburenganzira bwe bwo kubikoresha.”
Iri zamuka ry’abakoresha bisi rije nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ibisate by’imihanda byahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu masaha abantu benshi bajya cyangwa bava ku kazi.
Iyo gahunda yatangiye muri Mata mu byerekezo birimo Downtown–Payage–Kanogo–Rwandex–Sonatube–Giporoso, Sonatube–Kicukiro Centre–Nyanza Bus Park, Downtown–1930–Nyabugogo Bus Park na Downtown–Gloria Hotel–City Plaza.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira ubwikorezi rusange, harimo no kongera bisi z’amashanyarazi.
Ati “Mwumvise ko twatumije izindi bisi z’amashanyarazi, tunateganya ko mbere y’uko umwaka urangira dushobora gushyiramo nk’izindi 100.”
Yongeyeho ko umwaka utaha na bwo hazakomeza kongerwamo izindi, ku buryo uzajya kurangira hongewemo bisi z’amashanyarazi 300.
Guverinoma ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage gukora ingendo zihendutse, kugabanya umuvundo mu mihanda no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ku mibereho y’abaturage.
Amafoto: Herve Kwizera



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!