Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe muri 2012 hagamijwe guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko rufashwa gushyira mu bikorwa imishinga yarwo ibyara inyungu.

Yatangijwe na leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda.

Muri 2019, Ikigo cy'Abanya-Koreya Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA-Korean International Cooperation Agency) cyatangiye gutera ingunka Youth Connekt muri gahunda y’imyaka ine igamije kongera no guha ingufu ibikorwa byayo.

Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 881 bamaze guterwa inkunga, bakaba baratanze akazi ku bantu 18.785 biganjemo cyane cyane urubyiruko.

Abafashijwe mu bihe bitandukanye bagaragaza ko kugeza ubu ibikorwa byabo bigenda byaguka kandi babikesha ubumenyi bakuye mu mahugurwa, ubujyanama n’ubufasha bw’amafaranga bahawe.

Oscar Mico Nzeyimana ufite sosiyete ikora ibikoresho byo mu rugo birimo intebe, ameza, amatara, imitako n’ibindi bikozwe mu migano, yavuze ko umwiherero wa Youth Connekt watumye agira ubumenyi bwisumbuyeho bwamufashije kwagura ibikorwa bye.

Ati “Nakuyemo ubumenyi kuko mu gihe cy’umwiherero twigishijwe uko twacunga ishoramari ryacu kugira ngo tutazahomba. Nungukiyemo inshuti zishobora kungeza no ku bakiriya ndetse mbasha no kwaguka mu bitekerezo.”

Yagaragaje ko mu bihe bya COVID-19 bagobotswe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ku bufatanye na UNDP ndetse na KOICA mu rwego rwo gufasha ubucuruzi bw’urubyiruko bwari bwarashegeshwe n’iki cyorezo.

Binyujijwe mu kigega cyiswe “Young Entrepreneurs Resilience Fund”, urubyiruko rusaga 150 rwafashijwe kuzahura ubucuruzi cyangwa se gushimangira ibyo bavumbuye nk’umuti wo guhangana na COVID-19.

Nzabonimpa Theodore ufite ikigo gitanga serivise z’ubukerarugendo, Beyond the Gorillas Experience, avuga ko inkunga yahawe yamutabaye kuko ibikorwa by’ikigo cye byinshi byari bimaze guhagarara, harimo no kugabanya abakozi.

Ati “Duhabwa inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abafatanyabikorwa babo, twahise dutangira gukora bitandukanye n’uko twakoraga mbere bitabangamiye amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, duhitamo gutembereza ba mukerarugendo ku misozi itandukanye.”

Nzabonimpa amaze kubaka ishuri ry’incuke mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, aho abana b’inshuke bigira ubuntu mu rwego rwo kuzamura agace akoreramo ibikorwa bye. Mu minsi iri imbere ateganya no gukomeza ibikorwa nk’ibi aho azagurira umushinga we mu turere twa Rubavu na Karongi kugira ngo n’abaturage bungukire kuri serivise z’ubukerarugendo.

Imishinga ihembwa muri Youth Connekt ni iyahize indi mu byiciro bitandukanye. Urubyiruko rwitabiriye gahunda ya Youth Connekt ruhamagarira bagenzi babo bafite imishinga kuyitabira kuko ari inzira nziza yo kugera ku iterambere rirambye.

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Jin Weon CHAE avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buri mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, uburezi, iterambere ry’icyaro ndetse ko buzakomereza no mu bikorwaremezo hagamijwe gushyigikira u Rwanda muri gahunda z’iterambere rusange.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yagaragaje ko baterwa ishema no gutera ingabo mu bitugu urubyiruko rwifuza kugira ahazaza heza.

Ati “Ni ishema ryacu nka KOICA gutera inkunga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika cyane ko abasaga 70% by’abawutuye ari urubyiruko.

Umuyobozi wa KOICA agaragaza ko bafashije Youth Connekt gutanga umusaruro binyuze mu guhanga imirimo no kubakira urubyiruko ubushobozi.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko bahisemo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda ya Youth Connekt hagamijwe gufasha Afurika guhanga imirimo mishya no guca ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Ntabwo ari uguhanga imirimo gusa, ahubwo ni uguhanga imirimo myiza. Ikindi ni uko nka Afurika ikwiye gushakira amahirwe urubyiruko rwayo kugira ngo bagere ku bukungu. Ikindi kandi ni uko Afurika ikwiye gushyiraho uburyo bwiza bwo gufasha abaturage bayo. Ibi nibyo bikubiye mu bufataye buri hagati ya UNDP, KOICA na Guverinoma y’u Rwanda.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi, yavuze ko Youth Connekt yashyiriweho gufasha urubyiruko kwagura intekerezo no kurufasha mu byo rushoboye.

Ati “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimye imbaraga z’urubyiruko rwo mizero y’ahazaza, cyane ko bafite imbaraga. Nibo benshi bakagira ubushake n’ubushobozi. Igihugu cyabohowe n’abari bakiri bato. Ibyo ni byo bitugaragariza ko urubyiruko rushoboye.”

Minisitiri Mbabazi ashimangira ko gahunda ya Youth Connekt yagaruye ibyishimo n’ibyiringiro mu rubyiruko rw’u Rwanda n’urwa Afurika muri rusange.

Binyuze mu mushinga Beyond the Gorillas Experience hatangijwe ishuri ry'inshuke hagamijwe guteza imbere agace ukoreramo
Binyuze mu mushinga Beyond the Gorillas Experience hatangijwe ishuri ry'inshuke hagamijwe guteza imbere agace ukoreramo
Oscar Nizeyimana ufite umushinga wa Mon Bamboo ahugura abandi uko babyaza umusaruro imigano
Oscar Nizeyimana ufite umushinga wa Mon Bamboo ahugura abandi uko babyaza umusaruro imigano
Abakobwa bakiri bato n'ababyaye bafashijwe gutangira imirimo iteza imbere imibereho myiza n'ubukungu byabo
Abakobwa bakiri bato n'ababyaye bafashijwe gutangira imirimo iteza imbere imibereho myiza n'ubukungu byabo