00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Abatinganyi n’abafunzwe ntibemerewe gutanga amaraso’

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 December 2015 saa 04:11
Yasuwe :

Hari ibyiciro by’abantu bitemerewe gutanga amaraso (Groupe à haut risque) kubera ko ubuziranenge bwayo buba bukemangwa, ndetse n’ukuri bavugisha mu gusubiza ibibazo babazwa mbere yo kuyatanga ntigushirwa amakenga, abo ni abicuruza (indaya) abatinganyi ndetse n’abafunzwe.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (National Centre for Blood Transfusion - NCBT), Dr Gatare Swaibu avuga ko abantu bafunzwe ndetse n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina “homosexual” bari mu cyiciro cy’abantu ukuri kwabo kutizerwa dore ko akenshi babeshya ko nta ndwara banduye.

Yagize ati “Abakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina, hamwe n’abantu bari muri gereza bashobora kutakubwiza ukuri, mu gusubiza ibibazo babazwa mbere yo gutanga amaraso. Ikindi kandi ubuzima abantu bafunzwe babamo bushobora gutuma banduzanya indwara, kandi n’imibereho yabo usanga atari myiza ku buryo batanga amaraso.”

Dr Gatare Swaibu akomeza avuga ko mu bandi batemerewe gutanga amaraso harimo abagore bavuye mu mihango mbere y’ibyumweru bibiri, umugore utwite hamwe n’umugore utaramara umwaka abyaye, Umuntu witoboje amatwi hamwe n’uwikuje iryinyo, batanga amaraso nibura nyuma y’amezi atandatu, mu gihe ufite indwara z’akarande we atemererwa gutanga amaraso na rimwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, avuga ko amaraso akenerwa mu gihugu babasha kuyabona, ariko ngo hari igihe aba macye bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ati “Nko muri iyi minsi malariya yariyongereye cyane, abacyenera amaraso baba benshi, ugasanga rero natwe n’iyo twavuga ngo dufite ahagije n’abayakenera ni ko biyongera.”

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali hamwe n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB na CHUK) ni byo biza ku isonga mu gukenera amaraso menshi, ibi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba byakira indembe ziyakeneye ziturutse hirya no hino. Hakurikiraho Ibitaro bya Muhima, Ibitaro bya Kanombe ndetse n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Kugeza ubu amaraso akenerwa mu gihugu araboneka ariko abayakenera na bo barushaho kwiyongera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages