Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabitangarije mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.
Ibi birori u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 18, byabereye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rukomo kuri iki Cyumweru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko leta y’u Rwanda igiye gushyiraho politiki igamije gushishikariza abatishoboye by’umwihariko abageze mu zabukuru kwizigama.
Iyi politiki irimo ko leta izajya igira inyongera ibashyirira ku mafaranga bazigamye.
Mukabaramba ati “Abatishoboye bazizigamira amafaranga leta izajya igira icyo ibongereraho, nubwo yaba ari mu nkunga y’ingoboka, uzajya ashobora kwizigamira muri banki ibihumbi 18Frw, leta izajya imwongereho andi ibihumbi 18, abo ni abo mu cyiciro cya mbere, n’icya kabiri nuko.”
Yakomeje avuga ko itegeko rirebana n’iyi politiki ryamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, amafaranga azajya atangwa akazagenda atandukana kandi byose bikazakorwa mu rwego rwo kubashishikariza kwizigamira kugira ngo bazasaze neza.
Abageze mu zabukuru bashimye leta kubera iyi politiki nshya n’izindi gahunda zigamije gutuma babaho neza zirimo; kububakira, inkunga y’ingoboka ndetse no kubaremera bahabwa inka.
Kwizihiza umunsi w’abageze mu zabukuru kandi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kuremera abageze mu zabukuru batandatu batishoboye, no guha abana bato amata.
Ntamukiza Beatrice wahawe inka yavuze ko yishimiye kuba yahawe inka izamufasha gusaza neza, kandi yiteguye no koroza abandi.
Ati “ Nta tungo na rimwe nari mfite, ndumva ibyishimo byansaze kuko kuva navuka nibwo ngiye kuba umutunzi. Ubu ngiye kwikura mu bukene.”
Ibi byishimo kandi abihuje na Kanakuze Godeiliva wavuze ko yatunguwe no kuba yahawe inka, avuga ko izamufasha gukomeza kwita ku muryango we urimo n’abuzukuru yasigiwe n’abana be.
Nubwo ariko abageze mu zabukuru bishimira gahunda zitandukanye bashyirirwaho, Gasanabo Appolinaire ubahagarariye, yavuze ko babazwa n’uko rimwe na rimwe abakiri bato bashaka kubanyunyuza imitsi aho kubasazisha neza.
Ibarura rya Kane ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV 4), ryagaragaje ko mu Rwanda hari abageze mu zabukuru 641 017 barimo abagore 373, 405. Akarere ka Gicumbi gafite 22 452.

















Ibitekerezo 0