Kimwe n’abandi basoreshwa bose, abafite inzu zikodeshwa baragirwa inama yo kwitabira kwishyura imisoro ku nyungu z’ubukode, nk’uko byagarutsweho mu kiganiro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagioranye n’Umujyi wa Kigali kuwa 8 Gashyantare 2015.
Ubwo Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yavugaga ko bakomeza gushyira ingufu cyane cyane mu kwigisha kurusha guhana abadatanga umusoro ku nyungu z’ubukode, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abo bireba bose ko bagomba gukoresha uko bashoboye kugira ngo bajye ku murongo uteganywa n’amategeko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Nyuma y’aho usora utazubahiriza amategeko azahanwa.
Umusoro ku nyungu z’ubukode ni umusoro utangwa ku nyungu z’ubukode bw’imitungo itimukanwa iri mu Rwanda usora abona, hakurikijwe igiteranyo cy’agaciro k’ubukode bwa buri kwezi mu mwaka.
Iyo nyiri umutungo afite imitungo itimukanwa myinshi, icyo gihe asora hakurikijwe igiteranyo cy’ubukode bw’imitungo iri muri ako Karere, iyo Usora afite imitungo itimukanwa mu Turere dutandukanye asorera buri Karere.
Kimwe mu bibazo byakunze kugaragara ni uko bamwe mu bafite inzu zikodeshwa bakora nk’aho iri itegeko ritabareba, bakaba nta na hamwe bagaragara mu basora babarizwa muri ako Karere imitungo yabo iherereyemo.
Itegeko riteganya ko Usora ajyana amasezerano y’ubukode, mu minsi 15 ku biro by’Umurenge igikodeshwa kirimo, akabumenyesha ko imitungo ye ikodeshwa kandi igihe cyose habaye kubura ukodesha nabyo akabimenyekanisha mu nyandiko.
Ibi ariko siko bikurikizwa na ba Nyir’inzu, kuko hari n’ababikora ariko bagatanga amakuru atariyo, ugasanga ashingiye ku masezerano y’ubukode atari yo, aho usanga nyir’inzu yarumvikanye n’ukodesha bagashyira amafaranga make mu masezerano y’ubukode.
Aha Umuyobozi w’Umugi wa Kigali Fidele Ndayisaba yatangaje ko abakodesha bemera gukora ibi na bo bazajya bahanwa nk’abafatanyacyaha mu kunyereza umusoro, kuko guhishira icyaha na byo ubwabyo ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
N’ubwo usora aba asabwa kumenyekanisha no kwishyura uyu musoro bitarenze taliki ya 31 Werurwe buri mwaka ukurikira uw’ubukode, urasanga abenshi kugeza ubu batarabyitabira.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bukaba bugiye gushyira ingufu nyinshi mu gukurikirana abasora bafite inzu zikodeshwa, ariko bakaba batayatangira imisoro nk’uko Itegeko ribiteganya, ati “Umwenda wa Leta ntuhera.”
Umusoro ku nyungu z’ubukode ubarwa hamaze gukurwamo 50% by’ubukode bw’umwaka igihe umutungo utari mu nguzanyo ya banki, hagakurwamo 30% by’ubukode n’inyungu zishyuwe banki ku mwaka iyo umutungo uri mu nguzanyo ya banki, amafaranga asigaye akabarwaho umusoro bitewe n’uko angana.
Iyo asigaye ari munsi y’ibihumbi 180,000, yishyuzwa ku ijanisha rya 0%, iyo ari hagati y’amafaranga 180,000 na 1,000,000, asoreshwa ku ijanisha rya 20%, ari hejuru ya 1,000,000 Frw agacibwa umusoro ku ijanisha rya 30%.
Abarebwa n’uyu musoro bose baragirwa inama yo kwihutira kuwutanga kandi neza kuko “gusora neza bihesha igihugu agaciro, bikaba n’ishema ku wabikoze”.



















TANGA IGITEKEREZO