Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko nubwo iminsi itatu yari mike, ibyo abatozwaga bifite akamaro kanini kuri bo no ku gihugu.
Yagize ati: ’’Iyi minsi itatu yatubereye umusemburo wo kurushaho kunoza no kurangiza inshingano yacu yo gutoza ndetse no kurera neza urubyiruko dushinzwe kugirango rube intore zibereye u Rwanda, zifite ubumenyi bukwiye, ariko by’umwihariko zirangwa n’imyifatire y’umunyamwuga ukwiye kandi ubereye aka karere n’igihugu cyacu.’’
Bimwe mu bikorwa by’iryo torero byari imyitozo ngororamubiri, akarasisi, kurema amasibo, imikorongiro, ibiganiro byatanzwe n’abatumirwa batandukanye, ibitaramo, n’ibindi.
Komiseri muri NIC Landrada Umuraza yavuze ko kugirango abanyarwanda benshi batozwe hagomba kubaho uruhererekane bamwe bagatoza abandi na bo batoza abandi, bityo bityo.
Umuraza avuga ko kuba abatoza ba IPRC East baratojwe bizatuma na bo batoza umubare munini. Avuga ko ari yo mpamvu itorero ryubakwa mu nzego zose kugirango urwo ruhererekane rwo gutoza rugerweho.
N’aho Irene Nsengiyumva wari umushyitsi mukuru akaba yari ahagarariye umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yavuze ko itorero mu mashuri ari ikintu cyiza cyunganira imyigishirize kugirango hihutishwe iterambere igihugu kiyemeje.
Yagize ati: ’’Iki gikorwa gifasha umuntu hejuru y’ubumenyingiro yaba afite, kugira imyitwarire ikwiye iranga umunyamwuga nyawe.”
Umwe mu bitabiriye Itorero ry’abatoza Marceline Uwimana avuga ko yungukiye byinshi muri icyo gikorwa cyo gutozwa birimo kumenya neza indangagaciro nyarwanda, kumenye uburyo butandukanye bw’imitoreze y’intore ndetse no kumenya neza akamaro k’imyitozo ngororamubiri n’uburyo yafasha mu kugira abanyarwanda bafite ubuzima bwiza.
Uwimana kandi avuga ko yamenye neza uburyo yanoza umurimo akora w’uburezi awusanisha no kuzuza neza ibyo igihugu kimutegerejeho.
Abatoza b’intore za IPRC East bahize gukora ibikorwa bitandukanye harimo ibijyanye no kunoza akazi k’imyigishirize nko gukorana n’inganda ngo bajye muri izo nganda mu gihe runaka barebe ibyo zikora ndetse n’ibyo zibura kandi na bo bagire ibyo bahungukira, bityo ngo bizatuma barushaho gusanisha ibyo babonye mu nganda n’ibyo bigisha.
Abatoza b’Intore z’Imparirwabumenyi za IPRC East bagizwe ahanini n’abasanzwe ari abarimu n’abandi bakozi bo mu buyobozi (Administration ) bw’ishuri, naho abatozwa ni abanyeshuri.
Itorero ry’abatoza b’Imparirwabumenyi (Intore za IPRC East) ryasojwe n’abatoza 125, abo akaba ari bo bazatoza abandi (abanyeshuri). Igikorwa cyo gutoza abatoza cyari cyatangiye kuwa 6 Kanama 2015. Abo batoza batojwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) ndetse n’Ingabo.



















TANGA IGITEKEREZO