Mu muhango wo gushimira abanyeshuri batsinze neza ibizamini byabo ndetse no gutera umwete abakirimo guhugurwa, ababitsinze bagaragaje ko kuza kwiga atari uguta igihe cyangwa amafaranga, kuko iyo ugiye gukora ikizamini utekereza ko Icyongereza kibazwa ari igisanzwe mu buzima bwa buri munsi usanga atari ko biri, ahubwo ugatakaza umwanya n’amafaranga yo gukora ibi bizamini ku maherere.
Nkera Patric wakoze ikizamini cya TOEFL yagaragaje ko nk’umuntu warangije Kaminuza kandi yarigaga mu cyongereza yumvaga ko icyo babaza kiba cyoroshye, ariko yakubiswe n’inkuba abonye ibyo bamubajije ubwambere.
Yagize ati “Hari Icyongereza cya rusange tuvuga mu buzima bwa buri munsi ku buryo n’iyo ukoze amakosa ntawe ubyitaho, ariko muri ibi bizamini bya TOELF na IELTS usanga hari ubuhanga bukoreshwa (Technics) utapfa kumenya mu gihe utigeze ugira amahirwe yo kubihugurwamo.”
Yakomeje avuga ko mu bizamini byo kumva (listening) bisaba kuba warabyimenyereje ukaba uzi ibibazo babaza, imitego irimo n’uko basubiza kugira ngo utaza gutakara, ndetse akaba ari na ko bigenda mu cyo kuvuga (speaking), kuko baguha amasegonda 45 cyangwa 60 mu gusubiza.
Ati “iyo utazi ubwo buhanga amasegonda ashira utaratekereza icyo usubiza no kwandika cyane cyane ikibazo cya mbere (task 1) ugasanga umwanya aba ari ingorabahizi, ariko iyo wabyimenyereje usanga ari ibisanzwe.”
Nyuma yo kwihugura mu gihe cy’ukwezi kumwe, Nkera ubu yizeye kubona amanota 86 bamusaba kugira ngo abashe kujya kwiga muri America.
Nyuma y’ibyumweru 2 yamaze ahugurwa na IELS, Urujeni watsinze ibizamini bya TOEFL ku manota ari hejuru ya 80 ari na yo aba asabwa, yatangaje ko ku bantu bajya kwiyandikisha batarigeze biga akenshi bitabahira kuko nta banga ryo gusubiza neza baba bafite.
Ati “Iyo witeguye neza ugera ku cyo ushaka, imyitozo nakoraga hano imeze neza nibibazwa mu bizamini, ariko ibanga ryamfashije ni ugutegura imitego (tricks) iba iri mu buryo babaza ndetse no gukoresha neza umwanya kuko baguha ibibazo byinshi ugereranyije n’umwanya batanga.
Ronald Rugema yatangaje ko kugana ishuri International English Language School bizatuma atsinda neza kuko ngo n’ubwo yahereye mu mashuri y’inshuke yiga mu Cyongereza kugeza na n’ubu yiga muri Kaminuza yaje gusanga ko kwibwira ko azi Icyongereza bitamuhaye amahirwe yo gutsinda ku nshuro ya mbere.
Rugema ati "Kuvuga ngo nzi Icyongereza ntibihagije, hari imitego (trics) umuntu agomba kuba azi ku buryo abasha kuyirenga, ariko iyo ntayo uzi urasigara pe. Abarimu bacu batwigisha neza hari amaporogaramu ndetse n’ibitabo dukoresha ku buryo ujya mu kizamini wizeye gutsinda kandi uziko amafaranga wishyuye mu kwiyandikisha utayapfushije ubusa.”
Iradukunda Marie Aimee umwe mu banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya IELTS yatangaje ko ntabwoba atewe no kuzakora icyo kizamini kuko kuva yagera mu ishuri International Engish Language School hari itandukaniro na mbere.
Yagize ati “Kuva nagera hano hari itandukaniro, naje mbona amanota macye ariko ubu niteguye gukora nkatsinda. Hano dukora imyitozo myinshi haba kumva, kwandika, gusoma ndetse no kuvuga. Ikindi nuko twiga ibanga rikoreshwa (strategies na technics) muri buri bibazo byo mu bizamini."
Ari Nkera, Urujeni, Rugema, Iradukunda n’abandi bagira inama umuntu wese ushaka gukora ibi bizamini kujya abanza kwihugura bihagije kugirango abashe gutsinda.
Umuyobozi w’Ishuri International English Language School Jean Fiacre Haliyamutu yatangaje ko kwiyandikisha ngo umuntu akore ibizamini bya IELTS bisaba amafaranga ibihumbi 147 naho ibya TOELF bikaba ibihumbi 150 kandi ko atari amafaranga macye ku muntu ukoze agatsindwa bityo kuba umuntu yajya gutanga ayo mafaranga atiteguye neza bikaba ari igihombo kinini.
Yagize ati “Turakangurira abantu bose bazakora IELTS ku itariki ya 15 Gicurasi na ndetse n’itariki 30 Gicurasi ndetse na 27 Kamena 2015 kutugana hakiri kare kugira ngo tubafashe kwitegura neza bakazabasha gutsinda.”
Abazakora ikizamini cya TOEFL nabo ku itariki ya 23 Gicurasi 2015, itariki ya 6, 12, 27 Kamena, 2015, batugana hakiri kare tukabategura neza kuburyo babasha gutsinda neza.
Mugihe kitarenze ukwezi kumwe gusa umuntu wahawe amahugurwa na IELS aba yizeye gutsinda.
IELS iranamenyesha abantu bashaka kwihugura mu cyongereza rusange (General English) ko babafitiye amahugurwa y’ígihe gito kuburyo bavuga bakandi bakamenya Icyongereza.
Twabibutsa ko ishuri International English Language School (IELS) rikorera ku Kimironko mu igorofa ya mbere iri mu nzu iteganye na Banki y’Abaturage.
Ku bindi bisobanuro wabaza: 0783593253 / 0788574131 cyangwa [email protected].
Tombola Felicie
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO