Mu gihugu hose habarurwa abatubuzi b’imbuto y’ibirayi babikora mu buryo bwakinyamwuga bagera ku 1240, naho mu Ntara y’Amajyaruguru bagera kuri 211.
Bamwe mu batubuzi bemewe mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko hari ubwo bagura imbuto ku biyita abatubuzi zigatanga umusaruro muke, bikabahombya.
Umuhuzabikorwa w’ikigega giturirwamo imbuto SOPIRWA, Umwali Juliette yemeje ko hari abamamyi batubura ibirayi mu buryo butemewe bikagira ingaruka ku bahinzi.
Yagize ati“ Gutubura imbuto y’ibirayi ni inzira ndende kandi bigasaba n’igishoro kinini, niyo mpamvu hari ababikora mu bwihisho bagatubura imbuto zitujuje ubuziranenge, baziha abaturage ntizere bigatuma bakura icyizere ku mbuto zatubuwe bakanavuga kontazo, nyamara tuzifite”
Mbarushimana Salomon ukora mu kigega gifasha abatubuzi n’abahinzi kubona imbuto nziza (SPF) yagize ati “Uruhererekane rwo gutubura imbuto y’ibirayi bisaba ko buri ruhande rugira icyo rukora kandi ni ibyo kwitondera. Hari abakibikora bagatubura imbuto biboneye bakazihangika abahinzi, bakadutera icyizere ariyo mpamvu dusaba ko iki kibazo cyakwitabwaho”.
Guhinga imbuto z’ibirayi zitujuje ubuziranenge bituma zidatanga umusaruro uhagije ugereranyije n’ibyo umuhinzi yashoye, hari n’ubwo zikunda guhura n’indwara bigatuma zirumba.
Umukozi mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) sitasiyo ya Musanze Nyiransabimana Eugenie, yavuze ko iki kibazo bagiye kugihagurukira hagasigara abatubuzi bujuje ibisabwa.
Ati “Icya mbere dukora ni ugukangurira abahinzi kwihunikira imbuto y’ibirayi nziza, ikindi ni amahugurwa n’ubukangurambaga ku batubuzi kugira ngo barusheho kubikora kinyamwuga bafashe n’abandi kwinjira muri uyu mwuga kuko abo dufite ni bake cyane ugereranyije n’abahinzi dufite, ariko icy’abo batubuzi b’imbuto babikora binyuranyije n’ibisabwa tugiye kugihagurukira hasigare ababikora kinyamwuga”.
Kugeza ubu mu Ntaray’Amajyaruguru habarurwa ibigega bigera ku 10 bihunikwamo imbuto z’ubwoko butandukanye bw’ibirayi zujuje ubuziranenge, mu gihe mu gihugu hari ibigega 24 biteganywa kongerwa bikagera kuri 60 mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO