Abaturage n’abayobozi bo mu Kagari ka Rubirizi, mu Murenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsti rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ngo birebere amateka ya Gatete wamamaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa bakoze mu mpera z’iki cyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubirizi Sebarenzi Sylvestre yasobanuye ko kimwe mu byabateye gusura uru rwibutso bari bagamije kwirebera amateka bajyaga bumva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’uwitwa Gatete wavuzweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bukabije, kuri ubu ufungiye Arusha, aho yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Yagize ati: “Burya inkuru mbarirano iratuba, twari tugamije kureba amateka ya Gatete nk’umuyobozi wagize uruhare mu iyicwa ry’intama yari aragiye”.
Aba baturage n’abayobozi basobanuriwe ko Jenocide y’aho mu by’ukuri isa n’aho yatangiye cyera ngo kuko Abatutsi b’aho kuva muri 1963 kugeza mu 1990 batasibaga gupfa ariko kandi ntihabure abarokoka.
Uku kurokoka ngo bagukeshaga abapadiri b’abazungu babaga kuri iyi paruwasi ya Kiziguro babaga bahungiyeho bakabakorera ubuvugizi.
Ubwo buvugizi ngo bwaje kubura muri Mata 1994 kuko abatutsi bo mu mirenge irenga 15 irimo Kiramuruzi, Gakoni, Gakenke n’iyindi hatangiye Jenoside, maze abatutsi bagahungira muri iyo kiliziya bizeye ubufasha bw’abo bapadiri. Gusa ngo si ko byagenze kuko ku ikubitiro abo bazungu bafashe ibyabo bakigendera bagasiga intama zabo ziri mu maboko y’abicanyi maze si ukubica biva inyuma .
Basobanuriwe kandi ko Jenoside muri Kiziguro itatwaye iminsi myinshi kuko yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994, ubwo Inkotanyi zikahagera ku itariki ya 11 Mata uwo mwaka ariko bagasanga hamaze gupfa abatutsi bagera ku bihumbi 18 500. Muri iyo minsi itanu ngo biciwe muri iyo Kiliziya, abishwe bajugunywa mu rwobo rwa metero 50 na 20 z’ubutambike , rwari rwaracukujwe n’umupadiri wabaga kuri iyi paruwasi Merchiol wavugaga ko ashaka gutega amazi ya Muhazi.
Aya mateka yagaragajwe mu buhamya bwatanzwe na Burakari Jean Baptiste na Muteteri Grace. Uyu Muteteri akaba atuye muri aka kagari ka Rubirizi nyamara yararokokeye I Kiziguro.
Muri iki gikorwa abaturage batanze umusanzu wabo mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye batanga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’ibihumbi 200 yaguzwemo amabati n’ibindi bikoresho n’ibiribwa binyuranye birimo umuceri, isukari n’ibindi bigenewe imiryango 20.
Abafashijwe banyuzwe n’ubwo bufasha bahawe mu mvugo yabo basoza bashima ubuyobozi budahwema kubitaho.
Kiziguro yahoze muri Komini Murambi ni imwe mu zari zigize Perefegitura y’Umutara, hiciwe Abatutsi benshi cyane cyane muri Paruwasi ya Kiziguro, bigizwemo uruhare na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste wari waratoje interehamwe. Kuri ubu uyu mugabo afungiwe Arusha muri Tanzania, aho yahanishijwe igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO