Ibi yabitangaje kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, atanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri serivisi z’ubukode bw’ubutaka no guhindura ibyangombwa, imicungire y’umutungo w’amazi, imicungire y’umutungo w’ubutaka n’amashyamba bya Leta no gutunganya ibishanga.
Minisitiri Mujawamariya yavuze ko n’ubwo n’ubusanzwe umuntu yashoboraga gukoresha ikoranabuhanga akabona ibyangombwa, hari hakirimo ikibazo cyo kubona urupapuro rukomeye rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka.
Kuri ubu ntibizongera kuba ari ngombwa kwitwaza urwo rupapuro ahubwo ruzajya ruba ruri mu ikoranabuhanga ryubatswe “system”.
Yavuze ko kandi bizagabanya amafaranga umuturage yasabwaga kugira ngo abone icyo cyangombwa, kuko byose bizakorerwa ku ikoranabuhanga.
Ati “Ikindi kandi ni uko kiriya cyangombwa, igihe wagisabaga ngo bagisohore [imprimer] watangaga 5000 Frw, kugira ngo noteri nawe acyemeze bigasaba kongera gutanga 5000 Frw, ariko ibyo bintu byombi bizaba bivuyeho.”
Yanavuze ko kandi ubu buryo bushya butazabera imbogamizi abaturage bamwe badasobanukiwe iby’ikoranabuhanga, kuko bazakorana n’abasanzwe batanga serivisi z’Irembo kugira ngo bajye bafasha abo baturage.
Minisitiri Mujawamariya yanagarutse ku kibazo cya bamwe mu bakozi batanga serivisi z’ubutaka ku murenge bakunze kuvugwaho gutanga serivisi mbi, avuga ko icyo kibazo bagiye kugihagurukira bakamenya aho kikiri abasiragiza abaturage bakabibazwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!