Aba baturage bashinja Akarere ka Nyagatare kubabuza guhinga ubutaka bwabo kandi babufitiye ibyangombwa byose, ku mpamvu z’uko igice bashaka guhinga cyagenewe ubuhinzi.
Nubwo batirengagiza ko aho babujijwe guhinga hagenewe kuhororera amatungo, basobanura ko ubusanzwe babwiwe ko bazahororera ariko igice kimwe bakagihingaho.
Ubwo komisiyo ifite Ubuhinzi n’Ubworozi mu Nshingano yasuzumaga ikirego cy’aba baturage, hari abayigaragarije ko n’ubwo baje kumenya ko ubutaka bwabo bwagenewe kororerwaho, mbere babwirwaga ko bemerewe kuhahinga nta nkomyi.
Umwe mu baje bahagarariye aba baturage yagize ati “ Niba koko aho hantu haragenewe kuhororera, mu kutugurisha batubwiraga ko ari uguhinga, none ubuyobozi bwamaze kuvuga ko twagize amakosa ko twaguze ahagenewe kororerwa.”
Yunzemo ati”Ariko ikibabaje ni uko twavugaga tuti ubwo ari ahagenewe kororera kandi hakaba hemerewe guhingwa hegitari ebyiri ..turavuga ngo reka natwe mutwemerere tuhororere tunahinge za hegiitari ebyiri..bakabyanga rero !!”
Uretse uyu, hari n’uwagaragaje ukuvuguruzanya hagati y’inzego z’ubuyobozi, aho umuyobozi umwe atanga uburenganzira undi akabutesha agaciro. Ibi kandi biriyongera ku kuba hari abari baraguze ubu butaka, basubizwa amafaranga bagahabwa bita ko ari make.
Yagize ati “Hari abasubijwe amafaranga, nkanjye nari naraguze ubutaka bwa miliyoni n’ibihumbi 50, bansubiza ibihumbi 350 ngo kuko nari naraguze n’uwaguze, andi barayanyima.Twajyagayo Meya akavuga ati mugende musubizwe amafaranga yanyu, wagira uti nimunsubize cyangwa se uti najye mfite uburenganzira bwo kugira ngo norore, Gitifu akakwangira ukabura aho wagana rero.”
Abadepite bagize iyi Komisiyo bagaragarije aba bahinzi ko icyemezo Akarere kari kafashe cyo kuvangura ubutaka bukwiye guhingwaho n’ubwo kororerwaho ari cyiza, gusa ko inenge yabonetse mu kugishyira mu bikorwa.
Depite Eugene Barikana yagize ati “‘Hafashwe icyemezo cyo kuvuga ngo batandukanye ubuhinzi n’ubworozi, noneho hafatwa icyemezo cyo kuvuga ngo niba ufite umurima ugenewe n’ubworozi ukorerwemo ubworozi, niba ugenewe ubuhinzi ni uw’ubuhinzi.Ubona icyemezo cyafashwe kigamije gufasha igenamigambi ry’akarere, icyemezo cyari cyiza.”
Yunzemo ati “Aba nabo nicyo kibazo bafite..bahingaga ahantu hagenewe ubworozi, barababwira ngo mubihagarike baranga ubwo nicyo bishatse kuvuga, babangiye bakoresha imbaraga kugeza igihe babamburiye ibyangombwa nabyo urumva ni ibintu bidasobanutse nibyo bari kuvuga.Ubundi Leta ifite uburenganzira bwo kubabwira ngo dore icyo mugomba gukora, ese aba nibo bananiranye, abayobozi nibo bananiranye!!?”
Visi Perezida wa Komisiyo ifite ubuhinzi mu nshingano, Depite Mukayijore Suzane, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage bagiye kugikurikirana, ndetse ubuyobozi bw’akarere bugatumirizwa gutanga ibisobanuro by’imikorere yabo yateye urwikekwe mu baturage.
Ati “Biri mu nshingano zacu tuzahamagara abayobozi kugira ngo badusobanurire banakemure ikibazo cy’abaturage kugira ngo urwikekwe abaturage bafitanye hagati yabo rube rwarangira."



















TANGA IGITEKEREZO