Bamwe mu baturage bavuga ko bitapfa kuborohera kubaza umuyobozi impamvu hari ibikorwa runaka atabagejejeho kandi nta ruhare bagize mu kubitegura.
Babona byarushaho kuba byiza inzego z’ubuyobozi zibegereye bagatanga ibitekerezo ku bikorwa byihutirwa mbere y’uko bishyirwa mu ngiro.
Mu isozwa ry’umwaka w’imihigo, hirya no hino mu Rwanda abaturage n’abayobozi bishimira ibyo bagezeho, cyane iyo akarere cyangwa umurenge waje mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo.
Ariko abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko hari ubwo abayobozi batabegera ngo bungurane ibitekerezo ku bikorwa byihutirwa gukorwa, ibyo bemeza ko ari imwe mu mpamvu zituma hari ibikorwa bidindira.
Eugene Nyandwi utuye mu Karere ka Nyaruguru avuga ko yumva bigoranye ku muturage kujya kubaza umuyobozi impamvu hari ibikorwa atakoze kandi atazi niba byari biri mu bigomba gukorwa.
“Ntabwo wajya kubwira umuyobozi, ngo kuki ibi utabitugejejeho, kuko nibyo yabagejejeho ari ibyo yitekerereje nta nama yabanje kubagisha […] abayobozi bakwiye guha umwanya abo bayobora bagatanga ibitekerezo ku byo bifuza ko bishyirwamo ingufu, kuko burya abaturage ari bo baba bazi ibikenewe cyane kurusha ibindi”.
Ku bw’aba baturage ngo byaba byiza hashyizweho uburyo bwihariye bubahuza n’abayobozi, buri wese akabona urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bikenewe aho atuye, cyane cyane mu gihe cy’imihigo.
Umukozi w’impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Alex Nkurunziza, avuga ko abaturage ari bo bagomba gufata iya mbere mu kugena ibibakorerwa no kubishyira mu bikorwa.
Asaba abayobozi kurushaho kwegera abo bayobora kuko ari byo bizabafasha kurushaho kwesa imihigo kandi n’abaturage bakarushaho kubagirira icyizere.
Nkurunziza ati ”Guhera mu itegurwa ry’ingengo y’imari, imihigo, n’ibindi bikorwa by’amajyambere abaturage bakwiye kwegerwa bagatanga ibitekerezo; kandi na njyanama iganirize abaturage ihagarariye; nibyo bizatuma abayobozi bagirirwa icyizere n’abaturage”.
Hirya no hino mu gihugu, imihanda, amavuriro, amashuri, n’ibindi bikorwa remezo birubakwa, hakoreshejwe amafaranga aba yarateguwe mu ngengo y’imari.
Igice kinini cy’amafaranga y’ingengo y’imari aturuka mu misoro y’abaturage. Gusa bamwe mu baturage bavuga ko batazi ingengo y’imari icyo ari cyo.
Gusa bikunze kuvugwa ko imihigo n’ibindi bikorwa abayobozi biyemeza kuzakora bakanabisinyira baba babikuye mu bitekerezo by’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO