Abaturage batuye mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo Amarembo ya II, bemeza ko bagikoresha amazi y’isooko ahurirana na ruhurura imanura imyanda ituruka mu mazu yabacuruzi, n’ava muri MAGERWA, ndetse no mu ngo begereye. Ubuyobozi bw’uyu murenge ariko buvuga ko iki kibazo kizwi, hakaba harimo gukorwa inyigu kuburo bitarenze umwaka utaha bazubakirwa ivomo rigezweho.
Bamwe mu bavoma ayo mazi baganiriye na IGIHE, bavuga ko ayo mazi bayanywa bakanayatekesha, nubwo baba bayakarabiyemo abandi bayameseyemo.
Na none kandi iyi ruhurura yakira imyanda iva muri MAGERWA, muri za resitora, amazi ava mu misarane ndetse no mu bikari by’abahaturiye.
Muhire Dieudonné atangaza ko bamaze igihe kirekire abakoresha aya amzi, bakaba barategereje ko ubuyobozi bubafasha bakahakora neza bagaheba, bityo baza kuhavoma kuko nta mafaranga bacibwa.
Muhire yagize ati “Twamenyereye kuvoma aya mazi, kuko ataduhenda kandi turayanywa ari uko tutayobowe ko ari aya ruhurura.”
Nathan Kanyesige, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, yemeza ko bazi iki kibazo ariko babona batahafunga, kuko ingufu zayo zapfumura ahandi kuko ari ay’isooko.
Kanyesige ati “Ariya mazi nta kundi twayagenza kuko n’ubwo aturuka mu muserege twabonye tuyafunze yavumbukira ahandi. Gusa ubu dufite inyigo yo kuhakora ivomero rigezweho bitarenze umwaka utaha wa 2014.”
Foto: Ntawitondo JC



















TANGA IGITEKEREZO