Aba baturage batangiye kugezwaho amazi nyuma y’amezi hafi atatu hari abishwe n’ingona ariko hari ibice atarageramo nk’uko inzego z’ibanze zibitangaza.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Nturushwa Christophe, yagize ati “Ubu huzuye amavomo atatu uretse ko gahunda ni uko muri iki gice hagombaga kubakwa atandatu. Turashima ko ntawe ugipfa kujya muri Nyabarongo ariko ntabwo amazi dufite ahagije nubwo aya mavomero atatu yarangiye kuko hakeneye andi kugira ngo ayunganire, ubu tugeze ku kigereranyo cya 67% cy’akenewe.”
Abaturage ubwabo bagaragaza ko bishimiye ubufasha bwo kubarinda gukomeza kwamburwa ubuzima n’ingona.
Ntawurikizayabo Christine w’imyaka 40 utuye mu Kagari ka Kavumu, yagize ati “Mbere twari tubayeho nabi kubera ko twavomaga mu ruzi ingona ziturya ubutitsa ariko ubu ibyishimo ni byose kuko nyuma y’uko inkenya zitangiye kutumarira abacu bahise baduha amazi.”
Ayo mavomero adahagije yashyizwe muri uyu murenge aho abaturage bakundaga kujya kuvoma muri Nyabarongo ariko hatangwa icyizere ko n’aho ataragera bazayabona bitarenze amezi atatu ari imbere.



















TANGA IGITEKEREZO