00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage bose bemerewe gukurikirana igenzurwa ry’imihigo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 July 2013 saa 07:43
Yasuwe :

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga haratangira igenzurwa ry’imihigo y’uturere yahizwe mu mwaka wa 2012/2013. Ku rwego rw’igihugu abagize ikipe y’abagenzuzi baratangirira mu karere ka Rulindo, aho bagomba kumara iminsi ibiri. Buri munyarwanda wese yemerewe gukurikirana imigendekere y’icyo gikorwa.
Nk’uko bitangazwa na Rugamba Egide, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’igenzura, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 15 (…)

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga haratangira igenzurwa ry’imihigo y’uturere yahizwe mu mwaka wa 2012/2013. Ku rwego rw’igihugu abagize ikipe y’abagenzuzi baratangirira mu karere ka Rulindo, aho bagomba kumara iminsi ibiri. Buri munyarwanda wese yemerewe gukurikirana imigendekere y’icyo gikorwa.

Nk’uko bitangazwa na Rugamba Egide, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’igenzura, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 15 Nyakanga 2013 cyabereye muri MINALOC, yatangaje ko n’abaturage batuye mu karere bemerewe gukurikirana igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere kabo.

Rugamba atangaza ko nta bwiru mu kugenzura imihigo. Agira ati “Kugenzura imihigo nta bwiru bubamo, kuko buri wese yemerewe gukurikirana uko imihigo y’akarere ke yashyizwe mu bikorwa.”

Akomeza atangaza ko nta ruhare rundi abaturage bagira muri icyo gikorwa kuko bakurikirana ku buryo bw’indorerezi ariko bakamenya uko akarere kabo kashyize mu bikorwa ibyo kahize.

Mu kugenzura imihigo buri karere kazatwara iminsi ibiri. Abagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uturere bagabanijemo amatsinda ane, ariko kuri uyu munsi w’itangira ry’igikorwa bose barahurira mu karere ka Rulindo bahamare iminsi ibiri. Buri tsinda ry’abagenzuzi rigizwe n’abantu bari hagati ya 12 na 13.

Igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uturere kiratangira uyu munsi ku wa 16 Nyakanga kizasozwe ku wa 8 Kanama 2013.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages