Gucanira abaturage bose bitarenze mu 2029 hakubiyemo abazaba bafite amashanyarazi ashamikiye ku muyoboro mugari n’abandi bazaba bakoresha akomoka ku ngufu zisubira nk’imirasire y’izuba.
MININFRA igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugeza amashanyarazi ku baturage, kuko mu 1994 amashanyarazi yari ageze ku bantu bangana na 1% gusa, mu 2016 agera kuri 29,4% none mu 2026 ageze kuri 84%.
Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku 100% by’abaturage mu 2029, ndetse ubu kugira ngo iyi ntego igerweho hasigaye abaturage 1.350.415 bagomba gucanirwa.
Muri abo bazagerwaho n’amashanyarazi, hari abazahabwa ayo ku muyoboro mugari ndetse ndetse n’abazahabwa akomoka ku mirasire y’izuba.
MININFRA iteganya guha amashanyarazi ingo nshya 131.252 yo mu muyoboro mugari mu gihe ingo 196.877 zizacanirwa binyuze mu mirasire y’izuba.
Ku bijyanye no kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi, u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura kuva megawatt 472 zikagera kuri 1.032 mu 2030.
Iyi gahunda izagerwaho igizwemo uruhare no kongera amasoko y’amashanyarazi harimo umushinga wiswe Nyabarongo Floating Solar w’imirasire izashyirwa hejuru y’amazi y’urugomero rwa Nyabarongo II itange megawatt 200 kuva mu 2028.
Hari kandi uwa Bugesera na Rwabusoro Solar IPP na wo w’imirasire uzatanga megawatt 100 mu 2029 ndetse n’umushinga wa Gasmeth to Power uzabyaza gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu amashanyarazi, uzatanga megawatt 185 mu 2030 n’indi inyuranye.
MININFRA kandi igaragaza ko mu 2030 hazakenerwa megawatt 566 z’amashayarazi nshya, aho imishinga yabyo ifunguriye ku bashoramari bigenga binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera buzwi nka “Public Private Partnership”.
Kugira ngo bigerweho kandi u Rwanda ruteganya gushora miliyari 3.05 z’Amadolari mu rwego rw’ingufu aho muri ayo, miliyari 2,13 z’Amadolari angana na 70% zizava muri Leta naho andi angana na 30% azave mu bikorera.
Muri gahunda yo kongera amashanyarazi, u Rwanda kandi rushaka kuzamura ishoramari ry’abikorera mu rwego rw’ingufu rikava kuri miliyoni 100 z’Amadolari rikagera kuri miliyari imwe y’Amadolari mu 2030.
U Rwanda kandi rufite intego yo kuzamura ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ikirere mu guteka, rikava kuri 5,6% ririho ubu rikagera kuri 31% mu 2030.
Muri iyi gahunda harimo gushyiraho uburyo bwo gutekera abanyeshuri hakoreshejwe ingufu zitangiza ikirere no kubaka sitasiyo z’imodoka zikoresha amashanyarazi ahantu 218 bitarenze mu 2027.
U Rwanda kandi rurateganya kongera amashanyarazi rutumiza mu bihugu byo mu Karere, akava kuri megawatt 100 akagera kuri megawatt 200 mu 2030.
Muri iki gikorwa, u Rwanda rumaze kugira imiyoboro ihuza igihugu na Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kandi hari gahunda yo gukomeza kuyongerera ubushobozi.
Muri ubu bufatanye, u Rwanda rufitanye amasezerano na Tanzania agamije gutangira kuruha megawatt 26 mu cyiciro cya mbere mu 2027, mu gihe icyiciro cya kabiri giteganyijwe kugeza kuri megawatt mu 100 mu 2030.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!