Ibi bazabifashwamo n’umushinga wateguwe n’Ikigo Wildlife Conservation Society, uzakorera mu mirenge itanu yo mu turere dukora kuri iri pariki.

Imirenge ya Butare, Bweyeye mu karere ka Rusizi, Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, Kitabi muri Nyamagabe na Ruheru muri Nyaruguru, yatoranyijwe gutangiriramo iki gikorwa kubera ko ari yo igaragaramo ibikorwa byo kwangiza pariki cyane ariko kizakomereza no mu yindi mirenge ikora kuri Nyungwe.

Michael Masozera, Umuyobozi w'Ikigo Wildlife Conservation Society mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko abaturage bazajya bakora imishinga maze bahabwe amafaranga na Sacco zizatoranywa,kikabatangira ingwate.

Ati “Aho kugira ngo tubahe amafaranga y’ubuntu, turashaka ko biga ukuntu bakora imishinga bakiteza imbere. Bizakurirwa no kubahugura gukora imishinga yabateza imbere ku buryo mu myaka itatu iri mbere tutazabasiga uko twabasanze.”

Amadorali y’Amerika 200000 yo kubera ingwate aba baturage yatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID, akazanyuzwa mu mirenge Sacco, aho buri murenge uzashyirwamo ibihumbi 40.

Iki gikorwa kije gisanga izindi gahunda z’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, aho amafaranga 5% y’umusaruro w’ayavuye mu bukerarugendo ajya mu bikorwa byo guteza imbere abaturiye pariki.

Mutangana Eugene, ukuriye agashami k’ubukerarugendo muri RDB avuga ko uyu mushinga ari umwe mu ije guteza imbere abaturiye pariki ya Nyungwe ukaba witezweho gufasha abaturage benshi ugereranyije n’iyari isanzwe.

Abaturiye pariki ya Nyungwe bavuga ko iki gikorwa kizabafasha kwiteza imbere ndetse ko na bamwe muri bo bajyaga gushimuta inyamanswa bazabireka.

Gakwerere Evariste, wo mu murenge wa Bushekeri ati “Hari bamwe bajya gushaka ubuki muri pariki ariko icyo gikorwa cyo kudufasha tukabona inguzanyo kizatuma n’abajyagayo babireka kandi bizadufasha kwiteza imbere tutabeshejweho no kwangiza pariki.”

Iki gikorwa kiratangirira mu guhugura abaturage gukora imishinga no guhitamo za Sacco zizanyuzwamo amafaranga y’ingwate, nyuma y’amezi ari hagati y’ane n’atandatu hatangire gutangwa inguzanyo.

Abaturage baturiye Nyungwe bo mu Murenge wa Bushekeri
Abaturage baturiye Nyungwe bo mu Murenge wa Bushekeri

[email protected]