Bamwe mu baturiye uruzi rwa Nyabarongo baravuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’ibirohwa y’uru ruzi kuko nta mazi meza aharangwa, bikabatera indwara zitandukanye kuko ariyo bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu kiganiro bamwe mu baturage bagiranye na IGIHE, bemeza ko kuba nta mazi meza arangwa aho batuye bituma hari byinshi mu bikorwa batageraho birimo n’ibijyanye n’ubuzima bwiza buzira umuze, indwara z’urudaca zibasira ndetse n’impanuka zibasira abana mu gihe bashaka amazi.
Tuyisenge Angelique wo mu mudugudu wa Rurambi mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi yagize ati “Twe dukoresha aya mazi kuko nta bundi buryo twabonamo amazi meza, icyambere adutera ni ibiza bya buri munsi kuko usanga abana bacu barohamamo buri munsi cyangwa bakaribwa n’ingona no kuryaragurika cyane inzoka zo mu nda no kwishimagura.”
Undi mubyeyi utarashatse ko izina rye ritangazwa, we avuga ko yavukiye mu Karere ka Kamonyi ndetse kuva akiri muto ari aya mazi yikoreshereza.
Yagize ati “Erega n’ubuyobozi bw’aha burabizi ariko nta kintu na kimwe bubikoraho, twe aya niyo tunywa tunakesha buri munsi ariko n’ubwo tubikora si uko tuba tubikunze ahubwo nuko nta kundi tuba twabigenza.”
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, avuga ko bidakwiye ko hari umuturage wanywa aya mazi ndetse ko atari azi ko hari abayakoresha.
Yagize ati “Ku ruhande rwanjye numva nta mpamvu nimwe yatuma umuntu anywa amazi mabi, yego hari imidugudu itarimo amazi ariko amazi meza arahari nuko adahagije. Nko mu murenge wa Rugarika dukeneye kongera za robine no kongera amazi meza.”
Meya wa Kamonyi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bahora bakangurira abaturage batuye mu duce tutarangwamo amazi meza kujya bayateka cyangwa bakayashyiramo umuti kugira ngo atabatera indwara.
Yarangije avuga ko hari hakwiye ubuvugizi na WASAC ku buryo yabatera inkunga ikabagereza amazi meza mu tundi duce atari yageramo dore ko aka Karere ka Kamonyi gatuwe n’ibihumbi 342, nyamara 69% aribo bagera ku mazi meza.



















TANGA IGITEKEREZO