Abo baturage bo mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi bavuga ko kuva ubutaka bwabo bwabarurwa mu myaka umunani ishize, babujijwe kububyaza umusaruro, ndetse ngo ntibemerewe no kuba basana inzu zabo. Bavuga kandi ko bimwe inguzanyo muri ma banki, abandi ibikorwa byabo bigahagarikwa byarubakwaga ku nguzanyo.
Uwitwa Gady Sibomana, umwe mu bagezweho n’ izo ngaruka yabwiye New Times ko bitewe n’ ukwimurwa, yari yarahawe inguzanyo na banki ngo yubake amazu ariko aza guhagarikwa atararangiza imirimo y’ ubwubatsi.
Yagize ati “Ubu hashize imyaka nishyura inguzanyo n’ inyungu ku bintu bidatanga umusaruro, ibintu bidakwiriye kuko nari mfite umushinga wanjye nari narateguye iyo batampagarika.”
Abandi bavuga ko inzu zabo zikeneye kuvugururwa, ariko ngo ntibashobora kubihererwa urushya n’ubuyobozi.
Bernadette Nyirakomeza yagize ati “ Inzu yanjye yenda kugwa ariko nta burenganzira mfite bwo kuyisana. Twakoranye inama nyinshi kuri iki kibazo, batwemerera kutwishyura ariko tumaze gutakaza icyizere kandi ibi byadusize mu mibereho mibi.”
Izi mpungenge z’abaturage b’i Rubavu barazigaragarije abasenateri ubwo babasuraga, nabo babemerera ubuvugizi ngo bishyurwe bidatinze.
Uyobora komisiyo y’ imari n’ iterambere ry’ ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Senateri Perrine Mukankusi, yemeza ko icyo kibazo gihari kuva mu mwaka wa 2006, ariko bakaba barijejwe na Guverinoma ko kizakemurwa mu mwaka utaha w’ ingengo y’imari.
Umubare w’ abagomba kwimurwa uheruka kugabanwa uva ku 2000 ugera kuri 860, bo mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu.
Mbere hari harabaruwe imitungo y’ abaturage batuye mu bilometero 2 uvuye ku kibuga cy’ indege, ariko ubu habaruwe kugeza kuri kilometero 1.5.
Mbere y’ iri vugurura ingurane zagombaga gutwara miliyari 10 z’ amafaranga y’u Rwanda, yari menshi cyane ku kigo cy’ igihugu gishinzwe Indege za Gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority, RCAA).
Iki kigo kivuga ko abagenzi baza mu Rwanda bakomeje kwiyongera, nk’ imwe mu mpamvu zo kwagura ikibuga cy’ indege cya Gisenyi, nyuma y’ iyagurwa ry’ ikibuga mpuzamahanga cya Kigali n’ icya Kamembe.
Umubare w’ abagenzi baza mu Rwanda wariyongereye mu myaka itanu ishize, uva ku bantu 280,000 ugera kuri 600,000 mu mwaka ushize, nk’ uko byemezwa na RCAA.



















TANGA IGITEKEREZO