Guverineri w’iyi ntara, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uyu muhingo intara ye yihaye bagomba gukora ibishoboka byose bakawesa.
Ati “Dufite intego ebyiri mu Ntara y’Amajyaruguru mu bijyanye n’amatora kandi ni nazo nshingano zacu, kuko icyo gihe tuzakora ubukangurambaga ndetse no gutunganya neza amatora akagenda neza. Umuhigo wa mbere twavugaga ni uko uturere twacu twose, kwitabira amatora bizaba ijana ku ijana. Umuhigo wa kabiri tugomba kwesa mu ntangiriro z’umwaka utaha, ni uko nta mfabusa zizagaragara mu ntara yacu kuko byose bijyanye n’ubukangurambaga dukora mbere.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iyi ntara, igaragaza ko abaturage barenga miliyoni bibaruje kugira ngo bazitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, bakaba ari bo bazagira uruhare mu kwesa umuhigo wayo.
Bamwe mu batuye iyi ntara bashimangira ko biteguye kuzitabira ayo matora kuko ibyangombwa byose bisabwa bamaze kubibona ndetse ko babona itariki ariyo ibatindiye.
Mugabo Sakindi Jean Bosco utuye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo, yagize ati “Iyo mbona umuntu ushinzwe amatora ku mudugudu agera iwanjye ati ‘ese uri kuri lisiti?’, ibyo binyereka ko bashaka ko abantu bose hafi ijana ku ijana bazatora. Bashyizeho telefoni ku buryo umuntu yakwihindura, uko yireba kuri lisiti ariko na ba babandi [abayobozi] bagaca mu baturage bareba ko bari ku ilisiti, urumva ko bakora akazi kabo neza. Ndabona ubwitabire buzaba bwinshi.”
Rukema Leonard wo mu Kagari ka Cyohoha, Umurenge wa Base, muri Rulindo, yagize ati “Namaze kubona ikarita y’itora, urebye umunsi niwo udutindiye kandi intego dufite ni ukugera ku ijana ku ijana.”
Niyigena Christine nawe utuye muri uyu murenge ndetse akaba agiye gutora ku nshuro ya mbere, avuga ko ubuyobozi bwabo bwakoze ubukangurambaga buhagije bujyanye no kwitabira amatora ndetse no guhitamo umukandida babona uzabagirira akamaro ku buryo nabo bizeye kuzayitabira ku bwinshi ndetse n’umuhigo w’intara yabo bakawesa.
Uwidutije Laurent w’imyaka 65, utuye mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, yashimangiye ko ubuyobozi bwabo bwabakanguriye kuzihitiramo ingirakamaro izabageza ku iterambere bifuza bityo nabo bakaba bategereje itariki y’amatora ngo bajye kubishyira mu bikorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiza, Mukunde Idarlic, yashimangiye ko ubuyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu bukomeje gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bazitabire amatora ku bwinshi, ndetse ko muri aka kagari amatora azarangira kare cyane.
Ati “Ku munsi w’amatora saa mbiri tuzaba turangije, uwa nyuma iyo saha azaba amaze gutora. Tuzayitabira ijana ku ijana. Abayobora imidugudu ni ukuzinduka bagaca kuri ba bandi b’intege nke bakabasindagiza, bakabageza ku biro by’itora.”
Guverineri Musabyimana yashimangiye ko intara ye ifite intego yo gutegura amatora aciye mu mucyo kugira ngo abaturage bazabashe kwitorera umuyobozi uzabasha guhaza ibyifuzo byabo. Avuga ko ubukangurambaga bujyanye n’amatora bukomeje gukorwa, aho mu nama zose zitegurwa umuyobozi agomba kugira umwanya wo kuyavugaho, ashishikariza abaturage gushaka ibyangombwa byose bazakenera mu matora.
Ibiraro biri gusanwa, imihanda iratunganywa
Musabyimana avuga ko mu rwego rwo kwitegura neza amatora, ubuyobozi bw’uturere tugize iyi ntara bwashyize imbaraga mu gutunganya inzira zizifashishwa muri aya matora, haba mu kuhanyuza ibikoresho bizayifashishwamo n’ibindi.
Ati “Kugira ngo amatora azagende neza ni uko aho azabera hagomba kuba hari ibikoresho by’ibanze, hagomba kuboneka inzu abantu bazifashisha, amayira ahagana atunganyije neza kugira ngo ibyo bikoresho bizahagere neza. Niyo mpamvu muri iyi minsi ishize twafatanyije n’uturere dukora urutonde rw’amayira ameze nabi agana aho amatora azakorerwa kugira ngo atuganywe ndetse haba hari n’ibiraro tukabisana kugira ngo tutazagira ibibazo by’imodoka zizaba zitwaye ibikoresho by’amatora zananiwe kuhagera.”
Yakomeje agira ati “Turi gushima ubufatanye n’ingabo z’igihugu kuko aho turi muri Army Week, kimwe mu bikorwa bikomeye turi gukora, turi gusana ibiraro kandi icy’ibanze ni amayira azatuma tugeza neza ibikoresho by’amatora aho azabera kuko ntabwo twifuza ko hari imodoka ihera mu nzira cyangwa se ibikoresho bitabasha kugera aho bigiye kubera ko inzira zacu zimeze nabi.”
Kugeza ubu muri iyi ntara harabarurwa ibiraro bisaga 200 biri gusanwa kugira ngo bizifashishwe no mu gihe cy’amatora, ndetse ubuyobozi bushimangira ko ukwezi gutaha kuzarangira ibi bikorwa nabyo bigeze ku musozo.



















TANGA IGITEKEREZO