Abaturage bo mu karere ka Bugesera barashimira Abunzi ko babakemurira makimbirane ya hato na hato avuka hagati yabo.
Emmanuel Mushyitsi wo mu murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera avuga ko ubwo umuvandimwe we yageragezaga kumuriganya isambu n’amafaranga ndetse n’abagabo babasinyiye bakamwisubirana, yagannye Abunzi bakamurenganura.
Asobanura ko bitewe n’uko yari afite urwandiko bandikiranye yatsinze mukuru we maze agasubizwa isambu n’amafaranga akayatsindira. Avuga kandi ko atabonye ubutabera gusa kuko yaniyunze n’umuvandimwe we.
Agira ati “Nk’abavandimwe nasanze amafaranga atazayabona ngo ayanyishyure mpitamo kumuha imbabazi z’amafaranga ariko inzu narayisubijwe nyibamo. Yansabye imababazi umuryango wose uhari nanjye ndazimuha kugirango tubane neza nk’abavandimwe duturanye, dusabana amazi. Ubu tubanye neza.”
Mushimiyimana Florence wo mu murenge wa Ruhuha, kagali ka Gatanga nawe ngo ntacyo yanganya abunzi kuko bamurenganuye atiriwe agana inkiko ubwo umugabo we (wanamutaye agashaka undi mugore ) yagurishaga isambu yabo atabizi.
Ati “Abunzi babwiye uwaguze isambu yacu ko yakoze amakosa kuko atasinyiwe n‘umugore w’isezerano kandi bifatwa n’ubujura, bamwumvisha ko ubutaka aribwo ngomba guhinga ngakuramo mitiweli y’abana nkanabatunga. Mbese baratwigisha kandi baratwunga, wa muturage abona ko yakosheje isambu ndayisubirana. Abunzi bamubwira ko amafaranga yaguze ubutaka azayasubizwa n’umugabo wanjye”.
Kuba abunzi bakemura ibibazo by’abaturage nabo bakanyurwa n’imyanzuro ifatwa nabo binashimangirwa n’ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe na Transparency International Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB.
Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda muri Gashyantare 2012 mu turere 15 tw’u Rwanda bugaragaza ko Komite z’Abunzi zikemura ibibazo bisaga 80% z’ibyo ziba zagejejweho bitagombye kujya mu Nkiko sizanzwe.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage 81,4% bishimira imikorere y’Abunzi kandi ko n’ubwo hari ibibazo badakemura, 20% bisigaye babyohereza mu Nkiko zisanzwe.
Inkiko zishimangira 56% y’ibyemezo byafashwe na Komite z’Abunzi zikavuguruza 44% byonyine.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoberere (RGB) ku mikorere y’ Urwego rw’Abunzi bwo bwerekana ko abaturage banyurwa n’ imikorere ya Komite z’Abunzi ku kigero cya 77.2%, naho ababashima ubunyangamugayo bakaba 81.5%.
RGB kandi yerekanye ko ubushobozi abaturage babona mu Bunzi buri ku kigero cya 76% naho icyizere babafitiye kikaba kuri 75, 9% mu gihe ireme ry’umurimo w’Abunzi riri ku kigero cya 75.4% .



















TANGA IGITEKEREZO